Inyigisho

Inyigisho y’amategeko n’ubuntu

Uyu munsi hariho impaka nyinshi zishingiye ku ngingo yerekeye “amategeko n’ubuntu”!
Bamwe bavuga ko “Agakiza kaboneka ku buntu kandi ubuntu gusa.” 
Abandi bavuga ko “amategeko agomba kubahirizwa.” 
Abandi bakavuga ko, “Agakiza kaboneka ku buntu, ariko ubuntu butabuza abantu kumvira 
amategeko y’Imana.” 
1. Mbese amategeko ni iki?
Iyo Bibiliya ivuze “amategeko/Torah” iba ivuze amabwiriza mu buryo burambuye Imana yahaye
Mose kongeraho Amategeko Icumi (10) nk’uko tubisoma mu Kuva 20.
Amategeko y’Imana yasobanuraga ibyo Imana yifuzaga ku Bisirayeli, kugira ngo babe ubwoko
bwayo bwera. Ayo mategeko yabahaye agabanyijemo ibice bitatu:
Amategeko mbonezamubano
Amategeko y’iminsi mikuru
Amategeko mbwirizamuco.
2. Kuki Imana yatanze amategeko?
Hari impamvu Imana yatanze amategeko kandi icyo Imana ikora cyose gifitiye abantu akamaro.
Imana yatanze amategeko kugira ngo:
Itandukanye ubwoko bw’Imana n’amahanga y’abapagani yari abakikuje (Ez. 10:11)
Yerekane icyaha icyo ari cyo (Rom. 5:13; 7:7)
Yerekane gukiranuka n’ubutungane by’Imana
Yerekane ko umuntu adashobora gukiranuka ku bwe
Ihishure ko umuntu akeneye Umukiza
Ihishure ibishimisha Imana n’ibitayishimisha (Yoh. 14:15)
Zirikana ibi:
Amategeko ubwayo si mabi ahubwo ikibi ni kamere muntu (Rom. 8:3). Kubera ububi bwa kamere
muntu, amategeko yananiwe kumuhindura!!
Urugero: Ifurusheti ntishobora kugaragura inyama zashiririye mu nkono ariko ikimamiyo
kirabishobora.
Ifurusheti = Amategeko Inyama zashiririye = Kamere muntu Ikimamiyo = Kristo
1. Ibyo amategeko atashoboye, Kristo yarabishoboye (Rom. 8:3)
2. Gucungurwa kwacu bishingira kuri uko kunanirwa kw’amategeko ntibishingira ku
kuyumvira cyangwa kutayumvira.
Ubutaha tuzasobanura UBUNTU icyo ari cyo.
Iri somo mwariteguriwe n’umuvugabutumwa Ntamvutsa Parfait
Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *