Inyigisho

INYIGISHO TWAKWIGIRA KURI IAN NA LARISSA


Ian na Larissa berekanye urukundo rw’abakiri bato kugeza igihe Ian yarwariye akagira ikibazo cyo gukomereka mu bwonko mu mpanuka ikomeye yabaye mu gihe cy’amezi 10 bari bamaranye bakundana. Urukundo rwabo rwageragejwe igihe Ian yari aryamye muri “coma” (soma koma). Aba bombi bari baragiranye ibiganiro mbere, ariko kuri iyi nshuro Ian ntabwo yabashaga kuvuga.
Imyaka ibiri yakurikiyeho, Ian yakoze uko ashoboye kugira ngo arebe ko yakongera kuvuga maze birangira abashije kubaza umukobwa yakundaga niba barushinga akamubera umugore. Aba bakunzi bombi baje gushakana ku italiki 8-28-2010, italiki ihura n’umurongo wabo bakunda wo muri Bibiliya, wo mu Abaroma 8:28 havuga ngo: “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye”.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *