Amakuru

Inkuru ishimishije cyane kubahanzi n’abacuranzi ba muzika ya Gospel

Muzika ya gospel mu Rwanda , benshi bemeza ko ifite abahanga mukuririmba, mururimi rwiza twabita abanyempano ariko ubumenyi mubyo baririmba uzasanga aricyo kintu babura, rimwe na rimwe nibwo uzumva bamwe bagira bati “uriya mwana afite impano yo kuririmba ariko hari ikintu abura.” usibye  nibyo kandi hari ababa bifuza kujya kwiga muzika mw’ishuri rizwi cyane mubya muzika ryo Kunyundo ariko nabwo ugasanga ubushobozi , imyaka , cyangwa amahirwe ntabyo babonye.

 Kuri  ubu rero hari inkuru navuga ko ishimishije ku bahanzi n’abacuranzi ba muzika ya gospel , nyuma yuko  hari umwarimu w’umuhanga muri muzika usanzwe anigisha mw’ishuri rya muzika ryo Kunyundo akaba n’umupasteri  mw’itorero rya ADEPR watangije amasomo ya muzika murwego rwo gufasha abahanzi n’abacuranzi baturuka mu madini yose ya gikristo.

Pasteri Nsabayesu Aimable

Pasteri Aimable Nsabayesu  yadutangarije ko baziga amasomo agera ku munani mubutumwa yatugeneye binyuze kuri facebook yagize ati “Muri ya masomo umunani y’ingenzi twateguriye Abaririmbyi n’Abacuranzi bakora Gospel Music ubu tugeze Ku Isomo rya kabiri ryerekeye Ubumenyi bw’Ijwi: Aho rituruka, Uko risohoka n’uko ryitabwaho. .” akaba akomeza agira ati “Tubiganira birambuye Buri Kuwa mbere 20h30-21h30 Kuri Life Radio 96.0 FM, na Buri Kuwa Gatandatu 9h00-10h00 kuri CPR Radio/ Inkoramutima 107.1FM.”

Muri ayo masomo yatangiye kwigisha hari abatabasha kumva izo radio bashobora kujya bakurikirana izo nyigisho kuri Youtube channel y’uyu mwarimu ariyo Pastor Aimable NSABAYESU & FAMILY.

Muri ayo masomo umunani harimo n’isomo ry’uburyo bategura ibitaramo, guhimba no kwandika neza indirimbo nandi atandukanye.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *