Amakuru

Indirimbo “Akagezi” uwayiririmbye imuhuje nabo mumuryango we

Umuhanzi John Byiringiro Singleton uherereye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ni umwe mubahanzi bakomeje gushyira imbaraga mu kwamamaza Kristo akoresheje impano nziza imurimo yo kuramya no guhimbaza Imana , nyuma yuko ashize hanze indirimbo yise “Akagezi” ikaza gutuma amenya abo mumuryango we atigeze amenya ubwo yari mu Rwanda mukigo cy’impfubyi yajyanywemo amaze kubura mama we ubwo yakubitwaga n’inkuba agahita yitaba Imana naho John agahuma amaso ku myaka 7.

Kanda hano wumve ubuhamya bwe bwose n’uburyo yaje kuvanwa mu Rwanda akajya kurerwa n’abanyamerika bamukuye mukigo cy’impfubyi bitewe nuko ntawo mumuryango we numwe yarazi .

Nyuma yo gutura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika atazi umuntu numwe haba mubo mumuryango wa Se cyangwa uwa nyina , akabaho afite ababyeyi babanyamerika ,indirimbo “Akagezi” aheruka gushira hanze yatumye yongera kubona abo mumuryango we haba kuruhande rwabo kwa Se ndetse nabo kwa Nyina , mukiganiro gito twagiranye yatubwiye ko anejejwe no kongera kubona abo mumuryango we ndetse ubu bakaba baratangiye kumwigisha ibijyanye n’amasano ndetse bakaba barahise bamushira muri group ya whatsapp kugirango yumve ko yisanga kandi amenye abiwabo bose nagahunda zose.

kuri ubu amaze no gushyira hanze Video yiyo ndirimbo kanda hano urebe indirimbo yamuhuje nabo mumuryango we.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *