Inyigisho

Ibyigurishwa rya rwa rusengero bihindutse nkaza filme z’uruhererekane

Ibya rwarusengero byavugwaga  ko ruri kw’isoko  bibaye nkaza filme zuruhererekane, nyuma yuko umukomisiyoneri ndetse nabamwe mubahasengera bemeje ko ruri kw’isoko kugirango amafaranga avamo ajye kunganira imirimo yurundi rusengero ruri kubakwa I bumbogo mukibanza gishya, umushumba mukuru w’itorero yabihakanye yemeza ko nuwo mukomisiyoneri atamuzi.

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka Iyobokamana tv , Bishop Twahirwa Patrick uyoboye Life Changing Ministry,  yatsembeye umunyamakuru avuga ko nuwo mukomisiyoneri washyize kw’isoko urwo rusengero atari amuzi ahubwo bahuye ku cyumweru dushoje, ubwo yamusangaga ku urusengero azanye abandi bantu bashaka kuhasura, aho niho bamenyaniye yagize ati“namubajije uwamubwiye ko tugurisha urusengero, ambwira ko yabibwiwe nabandi bakomisiyoneri maze ahita abishyira kurubuga rwa facebook kugirango arebe ko hari uwarugura.” uyu mupasteri akomeza yemeza ko urusengero rutakorana n’umukomisiyoneri muburyo bw’amagambo kuko basobanukiwe ibijyanye n’amategeko ndetse agaruka nokubijyanye nicyo itegeko ribivugaho mugihe cyo kugurisha ubutaka ku miryango idaharanira inyungu.

Uyu mupasteri yagarutse kubijyanye no kugurisha avuga ko baguze ahandi bitewe n’imishinga bari bafite, kandi bajya kuhagura byanyuze munama yabagize ubuyobozi , hanyuma bemeza ko hariya baribasanzwe bafite bashobora kuhatanga kugirango babone ubushobozi bwo gukomeza imishinga yabo mukibanza gishya baguza gifite ubuso buhagije ariko batigeze babwira umukomisiyoneri numwe ngo ahashakire abakiriya .

Bishop Twahirwa Patrick yaboneyeho gusubiza umupasteri wahasengeye yifuza kuhegukana, asaba abantu ko bakwiye gusengera uwo mupasteri witwa Joel ngo kuko ariwe ubabaje kuba amaze imyaka 10 akodesha urusengero ndetse akanakodesha naho atuye,  akomeza avuga ko ashobora kuba afite ikibazo cyihungabana, aboneraho gushimangira nanone ko urusengero rutari kw’isoko bikwiye kuva murujijo, asoza asaba abakristo b’iryo torero gufata ibyatangajwe nk’ikinyoma.

Ibijyanye  niyi nkuru ni nkaza filme z’uruhererekane, uhereye kubyo ababashije kumva iki kiganiro bibajije,  bamwe mubagize icyo bavuga kuri iyo video bahereye kubijyanye n’umukomisiyoneri uburyo yabonye urufunguzo rw’urusengero akajya afungurira abashaka kuhasura, ikindi kandi bamwe mubakristo baho mukiganiro na urugendo tv bemeje ibyigurishwa ryarwo,  ariko Bishop we mukiganiro  yemeza ko atigeze avugana nuwo mukomisiyoneri ndetse atanamuzi.  agakomeza anemeza ko ntamasezerano yigeze akorana nuwo mukomisiyoneri arinacyo ashingiraho avuga ko bitari ukuri.

Icyakora hari nabemeza ko uyu mukozi w’Imana yaba yarabonye uburyo byasakaye bitari muburyo bwiza agahitamo  kubivuguruza kugirango bye gukomeza gutesha agaciro itorero.

Reka twizere ko uruhererekane rw’iyi nkuru yigurishwa ry’uru rusengero  Bishop Patrick ashyizeho akadomo kubijyanye n’uru rusengero.

 

Bishop Patrick Twahirwa

 

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *