Umukunzi wa Gospel ashyize urutonde rw’aba pasteri n’abahanzi asabira kujyanwa mukigo ngorora muco

image

Munkundire ntange igitekerezo cyanjye kuri uru rubuga rwanyu , maze igihe nsoma inkuru zanyu nsanga hari uburyo mukoramo ntadini mufite mubogamiyeho niyo mpamvu nohereje igitekerezo cyanjye nizera ko muzakintambukiriza kigera kubo bireba ndi umukristo ubarizwa muri amwe mumatorero yahano i Kigali sinifuza kuvuga amazina yanjye ariko ngirango email yanjye murabona umwirondoro wanjye.

Igitekerezo cyanjye rero nagirango mugihitishe kuri uru rubuga rwanyu, icyo gitekerezo giteye gutya :

Maze iminsi nkurikirana izi mbuga za youtube nkareba abiyita aba Pasteri ndetse n’abamwe mubahanzi bakora indirimbo zisingiza Imana ibyo basigaye birirwamo nkifata k’umunwa bitewe nuko usibye kuba ibyo bavuga nibyo bakora bidahura nicyo ijambo ry’Imana ridutegeka, hari no kuba bafie ikinyabupfura gike cyane mumvugo zabo aho bagera bagatinyuka kumena amabanga y’ingo zabo no kwibasira abandi muburyo buserereza butarimo kubaka , ibitutsi byahato na hato, ibyo byanyeretse ko hari ikintu baba baratakaje cyangwa baba bataranahawe aricyo twita uburere ndetse n’umuco , kuba bitwa ko bavuga Imana byo simbitindaho nagato kuko usibye kubyiyitirira bo ubwabo ariko tubigenzurishije ijambo ry’Imana twasanga atariko kuri.

Hari umugani ugira uti"Uburere buruta ubuvuke", iyo abantu bangana kuriya birirwa bashondana kuri za youtube , batukana yewe hari nabo mbona baba benda gufatana mumashati mbona kubwanjye bagakwiye kujyanwa mukigo ngorora muco bakigishwa indangagaciro z’ubunyarwanda ndetse bagahabwa uburere mboneragihugu, kuko aho bageze bamaze gukabya nimba ari ugutwika nkuko njya mbyumva nabereke kwihisha mu mwenda w’abakristo berure ko barimo gutwika umugani wabo.

Ndasaba Leta ndetse nizindi nzego zireberera ibijyanye n’uburere mboneragihugu n’umuco gukurikirana aba bahanzi naba bapasteri bakareba ko bagororwa naho ubundi nabo barimo kuyobya benshi , baratanga ingero mbi ndetse zidakwiye umunyarwanda. abo ni aba bakurikira :

1.Pasteri Niyonzima Claude

2.Bishop Gafaranga

3.Pasteri Yongwe

4.Apostle Kamuhanda Claude

5.Pasteri Abel

6.Umuhanzi Timamu

Murambabarira mvuze abakorera muri iki gice cyitwa gospel kuko iki kinyamakuru cyanyu gikora ibyerekeranye na gospel mwihangana ko narondogoye reka nsoreze aha ngira nti "uburere n’umuco iyo ubyongeyeho ubukristo bifasha kuba umunyarwanda mwiza "
abo

Murakoze

Umusomyi.

Our Latest Blog

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa i Burundi, aho bitabiriye ubutumire butandukanye. Umuhanzi Rene Patrick yaraye ageze i Burundi ku mugoroba washize, mugihe...

Tanzania : Christine Shusho yibasiwe bikomeye nyuma y’ubutumwa...

Christina Shusho umwe mubahanzikazi bakomeye mu indirimbo zihimbaza Imana muri Tanzania, yibasiwe bikomeye nabamukurikira ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ubutumwa yari yashyizeho. Uyu...

Yahanuye ko ahagiye kubera igikombe gihuza ibihugu bya Africa...

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero...

Umu Pasteri yasangije amashusho avuga ko ari aya Malayika yemeza...

Ekuma Uche Philips, ni Pasteri uyoboye itorero mu igihugu cya Benin ariko akaba akomoka mu igihugu cya Nigeria, uyu mupasteri yasangije abamukurikira kuri facebook amafoto yise aya Malaika...