Uko mbibona:Benshi mubahanzi ba gospel basigaye bashize imbere inyungu za Youtube kuruta izivugabutumwa nkuko byahoze

image

Muri ino minsi benshi mubahanzi bakora gospel, bakomeje kubeshya itangazamakuru ko umuziki wa Gospel urimo gutera imbere ariko uruhande rumwe sibyo nagato kuko intego nyamukuru ibanziriza ibindi byose isa nkaho irimo kugenda ikendera, ahari baragendera kumarangamutima yabo no kureba umubare wabarebye kuri za youtube tutibagiwe nagatubutse bakura kuri izo youtube kakabahindurira ubuzima.

Kuba bahindurirwa ubuzima na youtube simbijyaho impaka, kuko ntawutifuza kuba imibereho isanzwe ye itahinduka ngo atere imbere. ariko kandi ntibyakabaye ngombwa ko kugirango ubuzima bw’umuhanzi buhinduke agomba gutakaze umwimerere we kubera youtube kandi uwo mwimerere ariwo wamugize uwariwe uyu munsi. ibi nimbivuga hari benshi batakumva icyo nshaka kuvuga ariko mbisobanure neza.

Uyu muziki wa Gospel utandukanye cyane n’umuziki usanzwe, impamvu bitandukanye nuko umuziki wa Gospel ibiba biwugize byose bigomba kuba bishingiye kw’ijambo ry’Imana (Bibiliya) nimugihe umuziki usanzwe twita Secular ibiba biwugize bishingira kumarangamutima n’ibyiyumviro by’uwayihanze.

Uyu munsi hari abantu basigaye bibaza bati kanaka yabaye ate ko asigaye asohora indirimbo ntimere nkizakera ? abandi bati kanaka yarakamutse ntabwo akiri wawundi wa kera tuzi, ibi byose nibikunze kwibazwa cyane n’abakunzi ba muzika nyamara kandi ibyo nubwo tubyibaza, umuhanzi kuri youtube ye arimo kubona Views zikamuhuma amaso ntabwo agifite umwanya wo kugenzura nimba indirimbo arimo gukora murino minsi ikiburamo ahubwo ahangayikishijwe naba subscribers ndetse na views zizamuhesha amafaranga, kubera ko ibanga rya youtube ari ugukora cyane, ibyo nibyo bituma atakibona umwanya wo guha indirimbo ahimba ngo arebe nimba zikwiye, ahubwo arashaka gusa kubona channel ye ihora iriho indirimbo.

Kubera iki Youtube Channel ikomeje gukamura bamwe mubahanzi ba Gospel bakadutuburira mumihimbire ?

Imihimbire y’abahanzi nyarwanda ya Gospel bo hambere yarishingiye kw’ijambo ry’Imana bikagendana n’ibihe barimo yaba ari amashimwe bagahimba indirimbo z’amashimwe, yaba ari ugusenga bagahimba binginga Imana, byose byagendanaga n’ibihe barimo bigahuzwa n’ijambo ry’Imana rijyanye n’ibihe barimo. usibye ibyo kandi babikoraga babikunze kuko ntazindi nyungu babaga bategereje na cyane ko Youtube yari itaraza. bitandukanye n’uyu munsi umuziki wa Gospel benshi mubahanzi bawukora ntamwanya bakibona wo gutuza ngo bandike indirimbo irimo ubutumwa ahubwo baratanguranwa no gushaka views kuri youtube kugirango binjize agatubutse ariko umwimerere wo ugakomeza kugenda utakara, ni abahanzi bake wabona batigeze bahangayikishwa nuko Youtube ihemba, bagakomeza gukora nkuko bari basanzwe bakora bakirinda gutakaza umwimerere wabo.

Mugihe ibi byakomeza mu myaka irimbere imihimbire y’indirimbo zihimbaza Imana izakomeza gusubira inyuma cyane, ariko kandi abahanzi bo bazakomeza gukorera Youtube bahembwe nayo.

Gukorera Imana kuri bamwe mubahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana byahindutse gukorera Youtube, ibi bigiye gukomeza kuduhuma amaso. ubu benshi ntibagishaka kumenya icyo indirimbo bakoze zamariye abazumvise ahubwo bashaka kumenya Views bagize n’amafaranga iyo ndirimbo irimo kwinjiza.

Ntabwo mbuza abahanzi kureba izo nyungu za youtube , ahubwo ndanenga ko benshi muribo bashyize imbere inyungu za youtube kurusha gushyira imbere ibyo bagaburira abantu b’Imana ariryo vugabutumwa. byakabaye byiza bakomereje kumujyo bahozemo, inyungu zikaza nyuma yibyo.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...