Ibintu 2 byatumye indirimbo "Uwiteka Araje" yongera guhembura imitima muri Kigali Arena

image

Abahanzi nyarwanda baririmba Gospel bakunda gutsindwa ku ngingo zimwe na zimwe zirimo nko kumenya gucunga neza ubu star bwabo ese cyangwa iyo babonye amafranga bagenda badohoka bagasigara ari abahanzi kw’izina .

Ni gake ushobora kumva abakunzi ba Gospel banengera mu ruhame imyitwarire y’umuhanzi ahubwo usanga bagendera mu kigare cyo gushima nubwo bamwe banashima baryarya

Abantu urugero.rw ikunda kuganira nabo ku ndorerwamo y’abahanzi usanga Aimé Uwimana agaruka mu bahanzi bakuru kandi bubatse umusingi wo kuramya no guhimbaza nubwo ntawukundwa na bose ariko uyu mugabo aragerageza .

Mu minsi ibarika yashize hanze indirimbo "Uwiteka Araje " imwe mu ndirimbo yakunzwe n’ibinyejana byakurikiye "Jenoside yakorewe abatutsi " Indirimbo yakunzwe ndetse ikajya igaruka mu biterane birimo ibyo kuzirikana igihugu no kugisengera .

Aimé Uwimana iyi ndirimbo ntiyaririmbye ku gite cye ahubwo yari umusanzu w’abahanzi batandukanye kuva mu matorero atandukanye kandi umuyobozi wiki gikorwa yari Umuryango nyafurika w’ivigabutumwa ( AEE) mu giterane cyiswe "Icyo gusengera u Rwanda"

Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zakunzwe kuri album yitwa "Ishyanga ryera" kuva ubwo yitirirwa aimé Uwimana kandi imwubakira izina k’uburyo yarenze kuba iya Aimé iba iy’ Igihugu cyose.

Ibintu bibiri byatumye iyi ndirimbo yongera guhembura imitima y’abanyarwanda muri Kigali Arena

Icya mbere

Aimé yaramaze iminsi agaragara mu bitaramo aririmba indirimbo nshya gusa kandi ku bakurikirana imiririmbire n’imihimbire ye bavuga ko izubu ziri ziganjemo ubuhanga cyane ndetse n’igice cy’amagambo lyrics ugasanga atari amagambo bazi kuri Aimé wa cyera bazi mu ndirimbo nka "Iminsi yose" "Uwiteka araje" "Ntakindi kimbeshejeho" "Ngwino mukiza" nizindi ... mbese wasangaga yarihaye undi murongo utampfa kuvumbura nkuko twabibonaga kuri Youtube ye mu bintu ashira hanze .

Icya kabiri

Akimara gushira hanze ejo bundi iyi ndirimbo "Uwiteka Araje" abantu benshi banditse mu ma komenti nti yoooo utwibukije ibihe bya cyera ati uyu niwe Aimé Original bishatse kuvuga ngo hari ukuntu wabigenzaga bikaducanga none komerazaho .

Undi yanditse ati nazazindi za mbere uzongere uzikore nukuri turishimye uri Legend . Bishatse kuvuga ngo izubu hari aho utatugezaga kubera ubuhanga bwinshi

Aimé ni umwe mu baririmbyi bafatwa nk’abagabo b’ ijambo udapfa guhuzagurika kandi utajya asondeka abakunzi be mu bitaramo kuko buri uko agaragara mu ma concert aririmba usanga ari Aimé mushya kandi wateguye ibintu biryoshye.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...