Ese Koko Rwanda Gospel live Stars ije guhindura imibereho y’abakora umuziki wa Gospel ? cyangwa nibihenda abana ?

image

Hamaze iminsi havugwa icyitwa Rwanda Gospel live stars, iki gikorwa cyatangijwe nuwitwa Aimable Nzizera nabandi yiyambaje, mumvugo yabo bavuga ko iki gikorwa kigamije kuzamura imibereho y’abahanzi bakora muzika ihimbaza Imana, ariko inzira birimo gukorwamo niyo yibazwaho nimba koko intego ariyo guhindura imibereho y’abahanzi.

Abahanzi n’abahanzikazi baririmba indirimbo zihimbaza Imana abenshi mu Rwanda ni abana beza reka mbyite gutyo, impamvu mbita gutyo nuko nta somo bajya bakura mubihembo bitandukanye byahashize, mu myaka ishize hagiye haza ibihembo bikarangira hajemo umwiryane, no kubogama bitewe n’inyungu zababiteguraga, kugeza ubu haribazwa nimba iki gikorwa cya Rwanda Gospel Live Stars kizakora ibyo cyemereye abahanzi , ndetse hakibazwa nimba kizakorwa mumucyo.

IMPUNGENGE ZIHARI NI IZIHE ?

Abategura iki gikorwa bavuga ko atari amarushanwa ahubwo ari igikorwa kigamije gutoranya imishinga myiza ikazahabwa amafaranga kugirango ishyirwe mubikorwa izamure umuhanzi wa Gospel, ariko kandi bagasaba abahanzi barimo gukorana gusaba abakunzi babo kubatora muri uko kubatora bivugwa ko nayo mafaranga azahabwa abahanzi, mubyukuri ibi byose bavuga birashoboka ariko se abategura iki gikorwa ubwo bo bazungukira he nimba abahanzi bazahabwa amafaranga y’umushinga bakanahabwa nayo batoreweho ubwo siya mareshya mugeni ?

Ikindi giteye impungenge kandi cyane nuko kugeza ubu hari abahanzi bari baranze kwamamaza ayo marushanwa batarahabwa amafaranga, nyuma bamaze kuyahabwa batangira kugaragaza ko bashyigikiye Rwanda Gospel Star Lives, mugihe hari abandi baraho batazi ibirimo kuba ahubwo bashimishijwe no kuba barimo gusa, ibyo nakwita guherekeza abandi.

Kugeza ubu biravugwa ko abazahabwa ibyo bihembo bazwi, ndetse umwe mubahanzi bari muri ariya marushanwa utarashatse ko amazina ye tuyavuga yadutangarije ko hari ababona amafaranga abandi ntibayahabwe, mugihe ibyo bivugwa byaba ari ukuri nabyo byaba biteye izindi mpungenge kubijyanye n’iki gikorwa cyitwa ko cyaje gushyigikira abahanzi ba gospel.

ESE KOKO RWANDA GOSPEL LIVE STARS IJE GUHINDURA UBUZIMA BW’ABARIRIMBA GOSPEL ?

Yego byashoboka, mugihe hatabayemo kubogama ndetse nayo mafaranga bemerewe akazatangwa, hari abahanzi ba gospel babyungukiramo bigatuma bahindurirwa ubuzima, ariko mugihe byaba bitanyuze mumucyo nubundi ntacyo byaba bimariye abahanzi ahubwo bizaba bikomeje kuba nkibindi dusanzwe tuzi.

CYANGWA BYABA BIGIYE KUBA IBIHENDA ABANA ?

Kunyura kuri red carpet no kugaburirwa mumuhango uzwi nka Gala night, hari abashobora kubona ko ari ibintu bikomeye bidasanzwe bikaba byahuma amaso abahanzi, bityo bakizerera muri ibyo bikaba bimeze nkabyabindi twita ibihenda abana, cyane cyane ku bahanzi bakiri bato, kuko abakuru hari ubundi buryo bivugwa ko baba baraganirijwe bakaba babirimo bakenyereye ku mafaranga make bahawe, mugihe abandi bashobora kuba bagiye gutahira amafoto n’ifunguro.

HAKORWA IKI KUGIRANGO IKI GIKORWA KIBE CYABA ICYUMUMARO ?

Rwanda Gospel Live Stars, kugirango ibashe kugera neza ku intego yayo nuko yirinda kwica isezerano yahaye abahanzi, no kwirinda itekanika tumenyereye muri uyu muzika wa gospel wo kubeshya abantu ko ibyakozwe byaciye mu mucyo kandi batekinitse na cyane ko akenshi hari abantu baba babyihishe inyuma bagamije gukuramo ayabo.

Our Latest Blog

Australia : Kagame Charles yashyize hanze indirimbo yise...

Umuhanzi Kagame Charles wamenyekanye cyane mu indirimbo "amakuru" , yashyize hanze indirimbo yise "Umuzingo" izajya kuri Album ariho ategura yitwa "Urukiryi". Uyu muhanzi washize hanze indirimbo...

Mudakikwa Isaac yashyize hanze indirimbo igizwe n’ubutumwa...

Isaac Mudakikwa ni umuhanzi ukomeje gushyira imbaraga mugushyira hanze ibihangano byamamaze ubutumwa bwiza bwa Kristo, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Intambwe" Iyi ndirimbo...

Israel Mbonyi yongeye gutabarizwa n’umutekamutwe ashaka kwiba...

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi, yatabarijwe n’umunyamitwe washakaga kwiba abakunzi be aho yavugaga ko uyu muhanzi yakoze impanuka akaba akeneye ubufasha bwabo. Kanda hano...

Umukobwa wa Bishop TD Jakes yamaze gutandukana n’umugabo we asaba...

Umukobwa w’imfura w’umukozi w’Imana ukomeye kw’Isi Bishop TD Jakes , nyuma y’imyaka irenga 10 ashakanye na Richard Brandon Coleman yamaze gutangaza ko bakoze gatanya ndetse asaba amasengesho. Cora...