Trending

Sep 24, 2021

Ese iyi Jenerasiyo nshya y’abahanuzi itandukaniyehe n’abayibanjirije ?

image

Abahanuzi baheruka mu myaka mike ishize mbere ya Covid 19
abahanuzi bari barafashe imitima y’ abantu ku bijyanye n’ubuhanuzi urugero twavuga nka Dr. Gitwaza , Prophet Rugagi na prophet Bosco

Birashoboka ko aba bagabo basize inkuru i musozi ariko aho bagiye ndetse bavugisha abantu ururondogoro bitewe n’udutendo twakurikiraga ibikorwa by’ubuhanuzi

Abantu batavuga rumwe naba bahanuzi usanga bibanda ku maturo , ibitambo , cyangwa ibyo bita kubohoza ibyawe n’andi magambo akoreshwa n’abahunuzi .

Hari bamwe bavugwagaho gusahura ingo aho wasangaga umugore ashobora kujya mu rugo agaterura nka Television , Radio, cyangwa ikindi gikoresho akajya kugitanga mu gikorwa cy’ ubuhanuzi atabanje kugiraho inama n’umugabo we bikarangira biteje ubwumvikane buke.

Nyamara mu bahanuzi baheruka muriki iki kirere hagiye humvikana n’amajwi yo kwambura no kwibikaho utwabandi hakoreshejwe ikinyoma

Nubwo tutapfa kugira uwo dutunga agatoki hari Video yagiye itambuka igaragaza umwe mu bahanuzi afite icyibo cyuzuye inoti asa nusaba ko bayuzuza maze ngo bagahabwa umugisha . Abantu benshi bagiye babinenga ndetse kugeza ku mukuru w’ Igihugu aho yumvikanye asaba abantu kutumvira abababesha bagamije kubaka ibyabo ahubwo ko bakwiriye gukora bakava mu bintu bidafite icyo bimaze

Aba bahanuzi nabo ni bamwe mu bahanuzi bashira imbere ibitangaza, ubukire , gusiga amavuga , kubohora abantu karande n’ibindi .

Usanga benshi muri aba bahanuzi ari bato ku myaka ndetse bafite igikundiro , bamwe bazi kuvuga ubutumwa cyane ( abavugabutumwa) abandi barangwa no kuvuga indimi bakavuga ibyo beretswe .

Ibi bintu byose bifite uburyo bifatwa cyane cyane ku ruhande rw’abakristo aho usanga hari ababyakira neza n’abandi bakabyakira nabi

Bamwe bavuga ko ibintu by’abahanuzi byamaze gufata indi ntera mu Rwanda
Aho twavuga ko bamwe babihinduye bizinesi ihambaye aho usanga nabo babyigamba ko byabakoreye umuti .

Umwe mu bashumba usobanukiwe ibyabahanuzi utashatse ko tuvuga izina rye muriyi nkuru yadutangarije ko " ubusanzwe ubuhanuzi bwose budashingiye ku ijambo ry’Imana bushobora no kuba sentiment kandi bene ubwo ngo ntibusohora"

Yakomeje avuga ko "ubundi umuhanuzi wa nyawe iyo ahanuye ikintu ntigisohore uko yabivuze yagakwiriye guterwa isoni nibyo yahanuye"

Bamwe muri aba bahanuzi ngo ntibagira amatorero bakorera mu mashamba , ku misozi , usanga ubuhanuzi bwabo busa nubugurwa kuko agusaba kumuha ayakarago

Abandi ugasanga nta mbuto bera yakomeje avuga ko " niyo wahanurira umuntu ibingana gute ariko nta mbuto nziza wera biba bimeze nko gukubura warangiza ugasubira kwanduza aho wakubuye "

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...