Trending

Sep 11, 2021

Bagore n’abakobwa ngibi ibintu 3 mudakwiye gukorera Pasteri cyangwa Umuhanuzi

image

Hari ibintu 3 nimba uri umugore cyangwa umukobwa w’umukristo udakwiye kwemera gukorera Pasteri cyangwa Umuhanuzi. Pasteri cyangwa Umuhanuzi usaba igitsinagore ibi bintu 3 afatwa nkumubeshyi . bityo rero, nibyumumaro cyane guha agaciro ibi bintu 3, ukirinda umu pasteri cyangwa umuhanuzi ugusaba gukora ibintu nkibi .

1. Ntukwiye kujya gusura Pasteri cyangwa Umuhanuzi mumasaha y’ijoro :

Buri kintu kiba gikwiye kugira igihe cyacyo. gusura Pasteri bishobora gukorwa ku manywa, ariko ntibikwiye amasaha y’ijoro. ushobora gusengera iwawe murugo nimba ubishaka cyangwa ushaka Pasteri kumutumira mumasaha y’ijoro urasabwa kuba urikumwe nundi muntu cyangwa Pasteri akagusura azanye nundi muntu. bidakunze ushobora gusengera iwawe, Imana ishobora kugusubiza ayo masengesho utarinze kujya gushaka Pasteri cyangwa Umuhanuzi mumasaha y’ijoro.

2. Ntukwiye kwemera guha Pasteri cyangwa Umuhanuzi umubiri wawe ngo awukorere icyo bita Delivrance (Kubohorwa) :

Birababaje cyane kuba hari abagore batakaje agaciro kabo kubera kubeshywa n’abahanuzi ndetse naba pasteri. Umuhanuzi cyangwa Pasteri w’ikinyoma ntacyo bimutwaye kuba yareshya umugore uwariwe wese akaryamana nawe muburiri. ibi birababaje, kubwibyo rero abagore bakwiye kwita kuri iki kintu. ntibayobywe nizingirwa ba pasteri n’abahanuzi. igitsinagore gikwiye kumenya ko kwambura imyenda kugirango gisengerwe ari ikizira. ntahantu nahamwe muri Bibiliya havuga ko igitsinagore kigomba gukuramo imyenda kugirango gisengerwe amasengesho yo kubohorwa. Pasteri cyangwa Umuhanuzi uzakubwira kwambura imyenda uzamenye ko ari umunyakinyoma.

3. Ntukwiye guha amafaranga Pasteri cyangwa Umuhanuzi kugirango asengerwe :

Ntugatange amafaranga kwa Pasteri cyangwa ku Umuhanuzi kugirango usengerwe. hari icyanditswe muri Bibiliya kivuga ko twahawe kubuntu tugomba gutanga ubuntu. ibi bisobanuye ko Pasteri cyangwa Umuhanuzi asabwa kubikora atarinze guca ikiguzi runaka. guha amafaranga Pasteri wawe ni ubushake bwawe mugihe ushaka kumuhesha umugisha. aho wemerewe gutanga amafaranga ni igihe cyo gutanga amaturo cyangwa icyacumi. uwitwa Pasteri cyangwa umuhanuzi uzagusaba amafaranga kugirango amusengere uwo ni umunyakinyoma.

Our Latest Blog

Tanzania : bamwe bamukekwa kuba inyuma yo gutwika Insengero 2...

Insengero 2 mu igihugu cya Tanzania mw’ijoro ryo kuri uyu wa mbere dusoje nibwo yatwitswe arashya arakongoka. Izo nsengero 2 harimo urusengero rwa Pentekote (KLPT) ndetse nurundi rwitwa Tanzania...

Afrika y’Epfo : Idini rya Satani ryashyizeho igihembo ku umuntu...

Injangwe zigera kuri42 ziherutse kwicirwa ahitwa Maneberg muri Afrika y’epfo mubyumweru 3 bishize. ibyabaye byababaje banyiri njangwe aribo itorero rya satani bituma bashyiraho ibihembo ku umuntu...

"Ubu noneho ubwoba bwikubye gatanu,.....ntabwo ndi umuhakanyi....hejur

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi wicyamamare Jay Polly, umuhanzi P Fla yakoranye ikiganiro na The Choice tv maze avuga akababaro yatewe no kubura umusangirangendo we Jay Polly, anavuga ko ibi bihe turimo...

Umuvugabutumwa ukunzwe akaba n’umusirikare muri Uganda ari...

Umukristo w’umwanditsi, umuvugabutumwa ukunzwe akaba n’umusirikare mungabo za UPDF ingabo za Uganda, Ivan Aggrey Kajuba ari mumashimwe nyuma yo kurokoka impanuka yasize imodoka ye yangiritse cyane....