"Abahanzi bakizamuka muri Gospel ntacyizere cy’ umusaruro n’abamaze kubaka izina amahirwe angana na 40%"Kidumu Elie

image

Mbere ya Covid 19 Gospel mu Rwanda yari ku rwego rushimishije . Haba ku iterambere ry’amadini n’amatorero n’abahanzi muri rusange .

Wasangaga ubwitabire bw’abakristo wari ushimishije ndetse ugasanga mu matorero harangwa n’ imbaraga ku buryo ububyutse bugaraharira abantu bose

Ejo Hazaza ha Gospel nyuma ya covid 19

Kidumu Elie n’ umunyamakuru wo mu Gisata cy’iyobokama ukorera mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka ( Rusizi)

Akaba akora i biganiro kuri Radio y’abaturage ya Rusizi (RC Rusizi)

Dore uko abona ejo hazaza ha Gospel

Uko mbona ejo hazaza ha Gospel Ku ruhande rw’abahanzi

ABAHANZI

Abafite izina rikomeye hari amahirwe 40%yo gukomeza gukora mu gihe byaba bikomeje gutya bigatanga umusaruro mucye utangana nu wa mbere hifashishijwe ikoranabuhanga gusa imbogamizi zizazamo ni uko nta gihe cyo gukora ibitaramo bazaba bafite bityo iterambere ntibarigereho nkuko byakagenze

Gusa Covid iramutse irangiye hagakomorerwa ibijyanye n’ibitaramo byose haboneka umusaruro mwinshi haba Ku muhanzi haba no kuba kurikira wa muhanzi kuko hari isomo rikomeye buri wese yakuye muri ibi bihe

UMUHANZI UKIZAMUKA

Umuhanzi ukizamuka iterambere rye ntaryo habe nabusa kuko aho yakwigaragarije ni muri byabitaramo kdi ntibyemewe ikindi yewe nibinakomorerwa bizamugora kuberako aba bafite amazina baziharira ikibuga mu rwego rwo gushaka gusiba icyuho kdi aribo bagafashije n’abakizamuka baguka bityo rero izo zose n’imbogamizi mu iterambere ry’umuhanzi n’abaramyi

AMAKORARI

Hari amakorari Covid yaje afite gahunda z’ibitaramo ubu byarasubitswe mbonereho nshime amwe mu makorari ya byaje umusaruro ikoranabuhanga akajya asohora indirimbo buri munsi ndahamyako hari amakorari na ministries zakomeje ivugabutumwa nubwo ritakomeje nkuko bikwiye ariko zarakoze

Ubu ikibarangaje ishinga ni uko ibitaramo byakomorerwa ndahamyako rero mugihe bizaba bikomorerwe iterambere ryabo rizaguka ndetse n’imbaraga nyinshi

AMATORERO

Amatorero n’ amadini bo iterambere ryabo simpamyako amwe namwe atazasubira inyuma ndetse ni menshi kuko mugihe nibura amwe yari yemerewe gukora hari n’ayarafunze

Ikindi gikomeye gukorona y’igishije abantu ko bishobokako wasengera iwawe utagiye mu rusengero kdi ntacyo bitwaye Corona yatumye bamwe mubanyamadini bagaraza ibanga rikomeye bari baratinye guhishurira abakiristo rijyanye n’amaturo aho mu gihe cya Corona hari abapasiteri birirwaga bazenguruka mu bakristo babo babaka amaturo kdi baziko ntaho barikuyakura ibi byagaragaje inda nini y’amaturo hari amadini atarigeze agira n’umwanya wo gifata igihe ngo ahumurize abakristo ibi byose byatumye umubare mwinshi w’abakristo mu madini atanduka basobanukirwa politiQUE Y’amadini n’amatorero bityo bamwe bayavamo abandi birifata kubijyajye no gutanga amaturo

Iterambere rero ry’amadini n’amatorero rizasubira inyuma cyane kubera Covid

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...