Amakuru

Ibintu 3 azahora yibukirwaho Kanyamibwa Patrick umaze imyaka 6 atuvuyemo

Taliki ya 10 nzeli 2014 ni umunsi utazibagirana mugisata cya gospel haba mubahanzi , amakorali abanyamakuru ndetse n’insengero, aho buri wese  yabuze icyo avuga, nyuma yo kumva koumunyamakuru Kanyamibwa Patrick yitabye Imana , ibyo byaterwaga nuko yarababaniye neza kandi yitanga cyane.

Uyu munsi nibwo tumwibuka ,  tugiye kugaruka ku bintu bitatu uyu mugabo azahora yibukirwaho ndetse ntitwabura no kuvuga ko icyuho yasize kikigaragara.

1.Kurwanira guhesha agaciro muzika ya Gospel ahantu hose:

Ibi uwabivuga  ntiyaba yibeshye abamuzi neza bamwibukira muri Salax awards , aho yafashe abantu bari baziranye azi neza ko bakunda gospel barimo abayobozi bibitangazamakuru bya gospel ndetse n’abandi  bantu batandukanye bakundaga gufasha abahanzi ,  akabashira hamwe  akabasaba kugira icyo bakora kugirango abatoranyijwe guhatanira ibihembo bya salax awards babarizwa mugisata cya gospel be kujya batwara ibikombe  gusa ahubwo bajye banahabwa akabahasha(amafaranga) , icyo gikorwa cyatunguye abateguraga Salax awards icyo gihe kuko abandi bose batabarizwaga mucyiciro cya  gospel bacyuraga ibikombe gusa , navuga ko yakoze ubudasa , tubyise guhesha agaciro abahanzi ba gospel ntitwaba twibeshye.

2.Kwitanga muburyo budasanzwe

Uyu mugabo abantu bose bakoranye nawe  ntibazibagirwa uburyo umurimo wose yakoraga yawukoraga neza kandi atinuba , ndetse umusaruro w’ibyo yakoraga wahitaga wigaragaza. urugero rworoshye n’uburyo yarazi gufasha abahanzi mw’itangazamakuru ndetse no gutegura ibiganiro tuzi nka press conference mururimi rw’amahanga aho buri muhanzi cyangwa Korali  ndetse n’umuyobozi w’urusengero iyo bateguraga ibiganiro bibahuza n’abanyamakuru  byabaga bizwi ko Kanyamibwa ariwe wabasha kubibategurira neza, usibye nibyo kandi mukazi ke ko gutara amakuru nyakwigendera Kanyamibwa yakoraga ibishoboka byose  amakuru yifuza akayabona  , haba mu Rwanda no hanze yarwo abarundi n’abanyakenya bashoboye guhura nawe ntibakwibagirwa ishyaka yahoranaga.

3.Kwicisha bugufi

Ibi uwabyibuka neza kurusha abandi n’umuhanzi cyangwa Korali  bo mugihe cyiwe bifuzaga ibiganiro kuri radiyo cyangwa gukorerwa inkuru kubinyamakuru bikorera kuri murandasi(website) yabaga yandikaho.

 mugihe ubusanzwe usanga hari abanyamakuru biyita ibikomerezwa babandi badashobora kuganira n’abahanzi batazwi cyangwa korali zitazwi kuriwe ibyo byari bigoye kubimubonaho , yari wa munyamakuru iyo wabashaga kubona uko muvugana gusa byabaga byoroshye guhita agufasha atabanje kukwirataho cyangwa ngo akwime umwanya.

Patrick Kanyamibwa yitabye Imana arimo arategura groove awards ya 2014 , nubudi twavuga ko Imana yamudukuyemo ari mukazi yakundaga .

Yakoze kuri radio zitandukanye harimo Flash fm , Isango star ,Family tv ndetse yanditse mubinyamakuru bitandukanye bikorera kuri murandasi.

Kanyamibwa Patrick yakundaga umuryango we
Hano ni mubihe byiwe ubwo yakoraga kw’isango star

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *