Inyigisho

Ibimenyetso 12 umukobwa ukijijwe yagenzura ashaka umugabo wo kubaka

Umugabo uba wifuza kubana nawe , aba ariwe muntu muba mugiye kubana ubuzima bwose busigaye. azaba ari umukwe w’ababyeyi bawe ndetse akaba na Se w’abana bawe . aba ari umuntu wa ngombwa murugo akaba ari nawe ukomeza umuryango.

Kurushinga n’umugabo udashoboka bisobanuye ko ugiye kumara igihe cy’ubuzima bwawe cyose usigaje ubabara, siwowe wenyine ahubwo n’abana bazagukomokaho nabo nuko. ntabwo ari kimwe no gutandukana n’umusore muba mukundana kuko byo bihita birangira ako kanya, ariko gutandukana k’umugabo n’umugore bitandukanye nibindi. kubera ko byo birababaza cyane , kandi biragoye cyane, kandi bigira ingaruka ku bantu bose bakwegereye.

reka tukubwire ibintu 12 Bibiliya igarukaho byagufasha kugenderaho maze bigatuma ubona umugabo ukwiye.

1.Agomba kuba yaramaze kwigenga atakigengwa n’Ababyeyi
“Ariko uhereye mu itangiriro ryo kurema, Imana yaremye abantu umugabo n’umugore. 7 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, – Mariko 10:6-7

Ese wakwishimira gushakana n’umugabo ukigengwa na Se na Nyina haba muburyo bw’ubushobozi bw’amafaranga ,uburyo bw’imitekerereze cyangwa bwo gufata icyemezo? Ese wakwishimira kuba mu nzu ya sobukwe na nyokobukwe ? wakwishimira se ko umugabo yajya afata icyemezo aruko ababyeyi biwe babanje kubimuhera uburenganzira? nuko rero , Bibiliya ifite impamvu nziza yo kwemeza ko umugabo ari wawundi wemera gusiga Se na Nyina akigenga.

Kuba umugabo wuzuza inshingano ze neza ntibisaba kuba umumiliyoneri , cyangwa kugurira inzu umugore n’abana . ahubwo umugabo muzima wuzuza inshingano ni umugabo ukunda umuryango we , w’umunyamurava kandi akagira intego yo kukwitaho akaguha umudendezo wowe n’umuryango wawe nkuko bikwiye.

2. Umugabo ugukunda kandi akakwitaho.
“Umugabo ahe umugore we ibimukwiriye kandi n’umugore na we abigenze atyo ku mugabo we,” 1 Abakorinto 7:3 .”

Ibi ntibikeneye ubusobanuro bwinshi , icyo ukwiye kumenya nuko udakwiye kumara ubuzima bwawe bwose usigaje ubana n’umuntu ukunda ariko we atagukunda.

3.Umugabo w’umwizerwa kandi utakubeshya.
“kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo na we adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we.” 1 abakorinto 7:4

Mubyukuri , gushakana n’ umugabo w’umwizerwa utarigeze ugira inkuru yo gutendeka cyangwa guca inyuma bizatuma ubana nawe udakekeranya cyangwa udashidikanya ngo bigutere gufuha ahubwo bizaguha gutuza muriwowe. kandi hamwe no gutuza ,bizatuma urushako rwawe rutera imbere bitere umuryango wawe kubaho wishimye. ikindi , bizatuma amabanga yo muburiri atagira agatotsi kubera ko washakanye n’umugabo w’umwizerwa ntazagira igitekerezo cyo kuguca inyuma ngo nuko hari ibitagenda neza.

4.Umugabo wiringirwa, wita ku nshingano, kandi w’inyangamugayo .
“22  Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, 23kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo.” –Abefeso 5:22-23

Bibiliya ivuga ko abagore bagomba kugandukira abagabo babo. ariko nimba umugabo mwashakanye atazi kwita kunshingano ze kandi atari inyangamugayo? uzishimira ko wowe n’abana bawe muyoborwa n’umugabo umeze uko? ibyo bibiliya ivuga birasobanutse umugore agomba gushakwa n’umugabo ushoboye kuyobora , umuyobozi mwiza w’umuryango- wa mugabo uyobora umuryango awuganisha mu munezero uhoraho.

5.Umugabo uzi kwiyitaho no kwikunda ubwe .
“Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda.” – Abefeso 5:28

Umuntu utikunda biragoye ko yakunda abandi . nimba umugabo muteganya kurushinga atajya yiyitaho kubijyanye n’ubuzima bwe , ni gute azita kuri wowe n’abana muzabyarana? nimba kwibabaza kuri we bimworohera , ushobora gukekeranya ko atazakubabaza?

6. Umugabo ukwiringira kandi akugirira icyizere.

“Umugore w’imico myiza ni nde wamubona?Arusha cyane rwose marijani igiciro.11Umutima w’umugabo we uhora umwiringira,Kandi ntazabura kunguka.” Imigani 31:10-11

Kurongorwa ntibisobanuye ko ibyo wakoraga ukiri umukobwa bihagaze , nko kuba wari usanzwe uri umugore w’umunyamwuga, umugore w’umucuruzi , cyangwa ikindi kintu cyose cyiza wifuza kuba. niyo mpamvu ukeneye umugabo uzubaha ibyemezo byawe ndetse n’ibikorwa bigufasha gutera imbere atari wowe wenyine ahubwo n’umugabo wawe ndetse n’umuryango wose muri rusange.

umugabo uteye uko aba ameze nk’umwami. aba ari umuyobozi udasanzwe ariko nanone aba azi gutega amatwi , no gushira ibintu mugaciro , ndetse akizera ubushake bw’umwamikazi we.

7. Umugabo uzi kugushimira .
Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha,N’umugabo we na we aramushima ati..” Imigani 31:28

Umugabo udashobora kugushimira umuhate wawe no guha agaciro kibyo wabashije kugeraho , ibyo bizahora biguca intege bigutere kwitakariza icyizere no kutihagararaho . rero , shaka umugabo uzagutera imbaraga kuruta uko yaguca intege.

8. Umugabo utuje kandi wihangana .
Ntugacudike n’umunyamujinya,Kandi ntukagendane n’umunyaburakari,25Kugira ngo utiga ingeso ze,Zikabera ubugingo bwawe umutego.” Imigani 22:24-25

Nimba ufite inzozi zo kugira umuryango wishimye ukeneye kuba murugo rwuzuyemo amahoro, rero ukwiye kwirinda umugabo w’umunyaburakari. uko waba wihangana kose , ntiwabasha gushobokana n’umuntu uhorana uburakari , uzabangamirwa kandi urugo rwanyu ruzahorana intonganya n’imirwano.

9. Umugabo w’icyitegererezo.
“(Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.” – 1 Abakorinto 15:33

Utekereza ko wabasha kuba intwari cyangwa umucunguzi? utekereza ko ushobora gushaka umugabo hanyuma ukamuhindura mwiza? rero , imbaraga zawe ziba zigomba kunanizwa n’umugabo wawe bigatuma adahinduka na gato. noneho bigahita biba bibi kurushaho , mu gihe wifuzaga kumuhindura ngo abe umugabo mwiza, niwowe uzahindurwa mubi bivuye ku mico mibi y’umugabo wawe.

Wagiriwe inama rero. nuko shaka umugabo uzasoromaho imbuto nziza, wirinde umugabo uzagusenyera n’imbuto nziza wari wifitemo.

10. Umugabo utari Igisambo ndetse ntabe umusinzi.
Ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga,No mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama.21Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara.” Imigani 23:20-21

Ubusinzi n’ubusambo sibyo byonyine bizatwara amafaranga y’umugabo wawe ahubwo bizagira ingaruka no k’umubiri we ndetse n’imitekerereze yiwe izagira ikibazo. nimba uri umukobwa urimo gushaka umugabo ,shaka umugabo ushoboye kwitwara neza muburyo bwo kumenya gucunga umutungo neza ndetse no kwiyitaho muburyo bw’ubuzima. ukwiye gushaka umuntu wiyubaha , atari wa muntu ufata amafaranga akayajyana munzoga aho kuyashyira cyangwa kuyateganyiriza amashuri y’abana.

11. Umugabo w’umunyabwenge.
Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we,Ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.” Imigani 13:20

Ubwenge ni ukubasha gutandukanya ikibi ni cyiza, tugendeye kuribi rero. bivuze ko nimba uwo ushaka ko muzarushingana atekereza ko kubeshya , gutendeka , ndetse no kutamenya kwita ku inshingano kuri we ari byiza, ubwo nawe urabyumva icyo gukora. nimba udashaka kubaho ubabazwa muburyo bw’umubiri , muburyo bw’imitekerereze ndetse no muburyo bw’amarangamutima, ntiwemere gushakana n’umugabo utagira ubwenge.

12. Umugabo uzagukundisha Imana.
Nzakura mu kanwa ke amazina y’ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.20“Uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n’inkota, n’intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.” Hoseya 2:19-20

Dusoza , nimba ushaka kugira umuryango mwiza w’umugisha uva ku Mana, shaka umugabo utazagukura ku Mana. nimba wizera Imana, nk’Imana y’urukundo kandi itabera , y’impuhwe ndetse ikiranuka, ugomba gushakana n’umugabo uzagukundisha Imana n’indangagaciro zayo.

Icyemezo ni cyawe

Wibuke ko ibyo tuvuze haruguru ari bimwe mubimenyetso wagenderaho gusa. ariko ntibisobanuye ko nimba ibyo tuvuze umugabo wifuza kubana nawe atabifite ntibisobanuye guhita umureka. birumvikana buri wese afite ubushobozi bwe muguhindura ejo he hakaba heza , byakarusho iyo uwo muntu aba asanzwe acishabugufi , atanyuranya, ndetse afite icyo ashaka kugeraho. uko biri kose , nibyiza gushishoza mugufata icyemezo nimba udashaka kuzicuza ku hazaza hawe. guhitamo umugabo ntibivuze ko bigomba guhura n’ibyishimo byawe gusa ,ahubwo nanone nukuzirikana ko abana bawe nabo bifuza kubaho bishimye kandi bakabaho neza. rero ntusuzugure ibi bimenyetso twavuze haruguru.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *