Hanze y'U Rwanda

Ibikekwa kucyateje imirwano iheruka kubera mw’Itorero rya « Eglise Vivante » reba video

Mw’itorero rya Église Vivante ryo kw’ijabe mu gihugu cy’U Burundi haherutse kubaho imirwano idasanzwe iturutse kubwumvikane buke .

Ikinyamakuru abisezerano.com dukesha iyi nkuru kivuga ko  ibi bibazo byahozemo,bitigeze bikemuka,kuko nubu bicyibonekeza muri iri torero,ndetse ibi bibazo bikaba bikomeje gufata intera iganisha mumacakubiri.

Bivugwa ko izi ntambara ziherutse kuba muriryo torero ,zatewe n’insoresore zaje zitumwe zivuye ahitwa ku musaga,Nyakabiga ndetse nahitwa kw’Ijabe,zigamije gukoza isoni ,gukubita no gusohora ku mbaraga umushumba Therence zimuziza ubwoko. Umuyobozi uyoboye iri torero Edmond Kivuye ibi bivugwa ko byabaye atari mu gihugu yibereye hanze y’Igihugu,ariko hakaba hari bamwe bavuga ko yaba abirinyuma,abandi bakavuga ko ababivuga nta bihamya bafite byemeza ko abiri nyuma.

Mu gihe izo ntambara zarimo ziba  bamwe bemeje  yuko bari bazi yuko biribuze kubaho bakarwana,ariko baricecekera ,mugihe abandi  bavuga ko byabatunguye .abavuga ko bari babizi kubiri buze kuba bemeza ko icyateye iyo mirwano aruko uwo mu pasteri Therence  yari yasabye “Audit”(ubugenzuzi)y’uburyo amafaranga akoreshwa.

Ihere ijisho Video igaragaza uburyo barwaniye murusengero.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *