Amakuru

Ibihangano byabo birakunzwe ariko bagorwa no kuririmba

Muri muzika iramya igahimbaza Imana mu Rwanda ifite abahanzi n’abaririmbyi benshi nyamara iyo urebye neza , usanga abenshi ari abahanzi kurusha kuba abaririmbyi muyandi magambo , dufite abahanzi benshi ariko abaririmbyi nimbarwa. mu byamamare dufite abenshi usanga bagorwa no kuririmba bitewe n’imyitozo mike cyangwa kutemera kwigishwa ngo nuko amazina yabo abyibushye bakumva byaba ari ikimwaro kwigishwa n’abantu barusha kwamamara.

Uru rutonde twarukoze twifashishije bamwe mubahanga mubyimiririmbire muri gospel tutifuje kuvuga amazina yabo bitewe nuko muri muzika ya gospel iyo umuntu avuze ukuri kwafasha abantu witwa umwanzi ,twirinze kuvuga amazina yabo murwego rw’umutekano wabo.

bajya kuduha uru rutonde bagendeye ku bintu bitandukanye bimwe muribyo n’ubushobozi bw’ijwi ndetse n’uburyo bahuza na band mumiririmbire , uru rutonde rugizwe kandi n’abahanzi ba gospel bibyamamare bafite ibihangano bikunzwe cyane, urutonde ruteye rutya

Theo Uwiringiyimana

1.Uwiringiyimana Theogene (Theo bosebabireba): Uyu ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane by’umwihariko muntara z’igihugu cyacu cy’u Rwanda , biragoye kumubona aririmba akorana na Band, aho aririmba hose yikoreshereza ibizwi nka Playback ariko mukuri ubushobozi bw’ijwi rye burakemangwa nabo twifashishije mukudukorera uru rutonde.

Patient Bizimana

2.Patient Bizimana : Umwe mubaramyi bakunzwe cyane ndetse mvuze ko ariwe muhanzi dufite umaze gutegura ibitaramo bikomeye byatumiwemo abahanzi bibyamamare muri Africa ntitwaba twibeshye na gato , ariko nanone nubwo afite ibyo bigwi byose ntibikuraho ko arumwe mubahanzi bakunze kugorwa cyane mugukorana na band , tutiyibagije ko mw’itangira rye ryo kwamamara yageragezaga kubyitwaramo neza kugeza uyu munsi ntawamenya icyaba cyarateye gusubira inyuma kwe usibye ko uyu musore witegura kuba umugabo uzasanga akore imyitozo aruko afite igitaramo cyangwa yatumiwe mugitaramo.

Thacien Titus

3.Thacien Titus: umwe mubahanzi ba ADEPR bagize indirimbo zakunzwe cyane n’uyu munsi mu ntara z’igihugu aracyakunzwe nabatari bake , ntibyavuye kubuhanga bw’ijwi ryiwe ahubwo byavuye ku bihangano bye , nawe numwe mubagarutsweho kuba bagorwa cyane no kuririmba

Adrien Misigaro

4.Adrien Misigaro: uyu ni umwe mubahanzi bagaragaza urukundo rudasanzwe mukuririmba, akunda ibyo akora cyane akaba n’umuhanga mukumenya uburyo yitwara mubushobozi buke bwe mukuririmba , aha ndashaka kuvuga uburyo usanga ari ibintu byimbonekarimwe mukubona indirimbo yakoze yumvikana ari wenyine , inyinshi uzasanga ari indirimbo akora afatanyije n’umuhanzi cyagwa umuhanzikazi , ibi nabyita kwisobanukirwa kuko nawe bikomeza kumufasha. niho usanga ibihangano bye bikomeza gukundwa ikindi twagarukaho kuri Adrien kubera kwisobanukirwa byamufashishe kuguma ku rwego rwiza kurusha abo bandi tuvuze haruguru . kuko kugeza uyu munsi niwe muhanzi uri kuri uru rutonde uhora ashira hanze ibihangano bikakirwa neza cyane.

Nice Ndatabaye

5.Nice Ndatabaye: Ntabwo navuga ko ari umuhanzi umaze igihe kinini amenyekanye , kuko yazamuwe n’indirimbo yisa “Umbereye maso” iyi ni indirimbo imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni 4 , uyu mugabo mwise umwanditsi mwiza ntabwo naba mwibeshyeho ariko nanone mwise umuririmbyi mwiza naba nkoze ikosa bitewe nuko nawe ubwe usanga mu ndirimbo aririmba agorwa cyane n’imikoreshereze y’ijwi rye.

Dusoza iyi nkuru ntitwabura kuvuga ko nubwo bagorwa no kuririmba ariko hari ikindi Imana yabahaye , icyo ntakindi n’igikundiro mubihangano bakora nubwo abenshi muri abo twavuze badaheruka gushira hanze indirimbo. imyitozo myinshi no kwemera kwigishwa byabafasha kujya kurundi rwego rwiza .

Kanda hano urebe ibiganiro byacu kuri youtube:

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *