Amakuru

Gutwika agahuru kakagurumana utagifite uko uzimya umuriro nibyo byabaye kuri Gatemberezi Muzungu Paul wa ADEPR

Ubusenguzi k’ umvo n’ imvano y’ikibazo cyatumye RGB yeguza komite ya ADEPR

Ikibazo cya ADEPR cyagiye gukura ari nako cyiyongera kigafata intera . Gatemberezi Muzungu Paul wari Sécretaire Génerale wa ADEPR ku ngoma ya Karuranga na Karangwa , umugabo waranzwe nubujyangiri bwinshi ariko bikarangira bimuhindukanye .

Gatemberezi yihenuye ku bantu benshi , abereka ko yabaye umunyembaraga kubera urwego yagiyeho avuye mu bapasiteri b’ ubushake kandi akaba yari umuntu utarahabwaga agaciro mu itorero rya Rubavu aho yaturutse .

Amanyanga ya Gatemberezi



1. Uwari SG : Gatemberezi Muzungu Paul avugwaho ko yakunze kugaragaraho n’ingeso yo kujya hagati y’ Umuvugizi mukuru wa ADEPR ndetswe n’ umuvugizi mukuru wungirije akajya abateranya ubundi bakaryana yituramiye

Gatemberezi Muzungu Paul yavuzweho , kuruma ahuha kandi akabogamira ku ruhande rurushije urundi imbaraga . Niwe wakunze kuba imbarutso y’amakimbirane kandi akagaragara mu ruhande ruyahosha.

Yagiye yizeza abantu benshi imikoranire , bamwe akabizeza akazi ariko ingoma yamuhirimanye ntawe ahaye serivisi nziza bikaba birangiye gutyo .

Mu mafoto y’ihererekana bubasha yagaragaye nk’umuntu ufite ikimwaro n’ isoni bivanze n’ubwoba kubera abashumba , abana b’ abashumba atagize icyo amarira .



Gatemberezi Muzungu Paul nk’ umuntu wize kandi ujijutse biravugwa ko ari we muba SG batagize impinduka kuva Adepr ibayeho ndetse bikavugwa ingoma ye yabaye nkiya pastor Masumbuko nawe utaragize icyo yica ntanakize




2. Umubitsi Umuhoza Aurélie wanagarutse muriyi komité nshya bivugwa ko we kuva ibi bibazo byose byatangira kuba we yabigaramye yigira kuruhande ntiyagira aho abogamira Amakuru agera k’ urugero.rw avuga ko bishoka kuba uyu mugore yarasabaga ko impande zombi hagati y’Umuvugize wavanyweho n’ uwahoze amwungirije ko bakwiyunga bakabana neza ariko bakamunanira bigatuma atajenjekera kubatangira amakuru muri RGB .

__________

Ubwanditsi

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *