Ubuvugizi

GOSPEL MUSIC: Ibi bintu bikosowe byageza ahantu heza abahanzi

Ibi bintu bikosowe byageza ahantu heza abahanzi mu Rwanda .IGICE CYA MBERE


Mur’ubu busesenguzi , twibande ku ngingo 3 ubundi zishobora gukosorwa n’ ubuhanzi ku giti cye ubundi , ibintu bikaba byakwikora mu bijyanye no kumenyakana ndetse no kubaka izina . Aho mu ngingo yacu ya 3 muza gusobanukirwa impamvu hagati y’ abahanzi n’ itangazamakuru habamo utuntu tudafututse





1. Imyandikire yo ku rwego rwiza : Kwandika indirimbo bigira amahame ndetse n’amabwiriza . Cyane cyane iyo umuhanzi afite umugambi wo gukora akazi kazatanga icyerekezo kirekire kandi n’indirimbo ikazaramba igihe kirekire ndetse ikanabaho na nyuma yuko nyirayo atambutse cyangwa apfuye.

Ibi birashimangira ikintu kinini umuntu wese y’akabaye yiyumvisha mbere yo gutegura umushinga wo gukora indirimbo kuva ku myandikire yayo , imitunganyirize yayo muri studio (Audio), imicurangire yewe no kugeza ku rwego rwo gufata amashusho yayo ( video)

ABO IGENEWE

Hari ukureba icyo iyo ndirimbo ivuze , imbamutima za nyirayo . Kureba ubutumwa nabo bugenewe , injyana ndetse nuko yaririmbwa amagambo akajyana n’ ijwi bikagwamo neza



Si ikibazo kuba umuhanzi yasaba ubufasha igihe cyose afite igitekerezo cyo kwandika indirimbo akaba yakwisunga abo azi ko babizobereyemo bakaba bafatanya guha iyi ndirimbo umurongo .

Hari nubwo umuhanzi yanareba umuntu yizeye akamuha igice kinini cy’ ibitekerezo , ndetse nuburyo injyana izagenda ubundi akandikirwa indirimbo nziza nawe akayiririmba .

2.Studio : Buri muntu wese utunganya indirimbo ( producer) agira amarangamutima ye kandi aho bava bakagera baba bafite ubuhanga butandukanye ku njyana . Birashoboka hari injyana producer wawe atamenyereye bityo sinangombwa ko umuhatira kuyigukorera . Nawe mushobora kujya inama akaba yaguha umurongo mwiza akaba yakohereza ku wundi , ashobora no kukubwira ugakora umuziki nabandi ukamuzanira akagufata amajwi .

Akenshi abahanzi bagora ubuzima nyamara hari uburyo bwiza bwakorwa indirimbo yawe ikaza nkuko ubishaka . Burya biranshoboka ubu buryo bukoreshwa bwo guhamagara abacuranzi muri studio bagafatanya kwigira hamwe uko imicurangire yindirimbo yawe iza kugenda .



Ntabwo burya gukora umuziki ari uguhangana cyangwa ukurushanwa ( competition ) ahubwo ni ugukora akazi ugambiriye kugenera abakunzi bawe ibintu byiza .

3.Kumenyekanisha indirimbo : Ibi nibintu bikigorana mu bahanzi nyarwanda cyane cyane abahanzi bakizamuka.

Ku bahanzi bakomeye bifite inzira bicamo kuburyo byikora , ariko nabwo habanje gushyirwamo imbaraga nyinshi





Ibi biterwa n’ impamvu 2 : Iya mbere ni yuko abashyushya rugamba Abanyamakuru , bamwe na bamwe biyumvisha ko hari ikigiguzi umuhanzi yakagombye gutanga kiruta ugutanga indirimbo ye igakoreshwa mu kiganiro atishuwe kuko ahandi bishura ibihangano byakoreshejwe kuri radio cyangwa mu biganiro . Aha ntawe natera ibuye kuko buri wese yabisonura ukwe akakwereka ko naka kantu ka hato na hato umuhanzi atanga yibwirije kugirango acurangwe batakita ruswa ( corruption ) twagiye twumva naho bamwe mu banyamakuru banasaba nibirenze amafranga ariko si bose kandi umugabo umwe haraho yatukisha bose

Impamvu ya 2 : Hari abaririmbyi bacurangwa ijoro namanywa inshuro zitabarika ku munsi . Aho usanga indirimbo zabo arizo zigize Play list y’umunsi wose kuri Radio kubera ko bishuye ayabo kumuntu ushinzwe gukora playlist cyangwa kuri Radio yitwa ko i promotinga abahanzi .

Nyamara hakaba nigihe umuhanzi ukizamuka ufite indirimbo nziza , atabona amahirwe yo gucurangwa kuko niyo konegisiyo ( connection ) atayifite .

Ikindi nuko bamwe mu bahanzi bakuze nabo baca intege abahanzi bakizamuka cyane cyane iyo bashaka amakuru ku bijyanye nimikorere n’imikoranira n’ itangazamakuru , usanga bamwe babaha amakuru apfuye , ari naho havamo ugusebya abanyamakuru ba Gospel ko baka amafranga , ruswa yigitsina n’ ibindi .

Mu kimbo cyo kumufasha akamuhuza n’abo yitwa ko batagorana ,bagifite umutima wo guteza imbere ibihangano byabakiri bato bashaka kuzamuka kuko barahari .

___________

Ubwanditsi

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *