Amakuru

Gaby.Kamanzi yiyemeje kuba umufana

Gaby kamanzi ni umwe mubahanzikazi batajya bapfa kugaragaza cyane amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga , ariko ku munsi wa kane taliki ya 2 Nyakanga 2020 , yazindukiye kurubuga rwe rwa instagram , avuga byinshi ku ndirimbo yundi munyempano mushya muri Gospel y’u Rwanda.

Uwitonze Deborah

Ni nyuma yuko uyu munyempano mushya mugukora muzika kugiti cye ariko akaba yarasanzwe azwi mugufasha abandi bahanzi bakomeye muri gospel mubitaramo bitandukanye , akaba yaranamenyekanye nanone mw’itsinda rya Singiza ,uzwi kw’izina rya Uwitonze Deborah ashyize hanze indirimbo nshya yise “Ni Yesu.” ni indirimbo iri munjyana ya Reggae ikaba yaratunganyijwe na producer Bruce Higiro ayishyira hanze ku italiki ya 01 Nyakanga 2020.

Uwitonze Deborah

Nyuma yuko iyo ndirimbo igiye hanze umuhanzikazi ufatwa nk’icyitegererezo cy’abahanzikazi batari bake muri gospel , yifashe yandika amagambo akomeye kuri Deborah Uwitonze , ni amagambo yari mururimi rw’icyongereza n’ikinyarwanda.

Ayo namwe mumagambo yanditse

Ugenekereje mu kinyarwanda Gaby Kamanzi yagize ati“wow murumuna wanjye debrah_U ntewe ishema nawe , kuva ku munsi wa mbere narimbizi ko wasizwe n’umuremyi wacu kandi ufite impano itangaje , narimbizi ko uzagera kure mukunzi !!! .” akomeza mukinyarwanda agira ati“ndagufana nawe urabizi!! .” nyuma yayo magambo yakomeje asaba abantu kumva iyo ndirimbo kuri youtube ya Deborah.

kanda hano wumve iyo ndirimbo yise “Ni Yesu”

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *