Amakuru

Ese koko Israel Mbonyi ntamukunzi afite nkuko akunze kubitangaza?

Umuhanzi Israel Mbonyi ni umwe mubahanzi bakunze kumenya uburyo bitwara imbere y’ibibazo by’abanyamakuru , iyo arimo kubazwa ibibazo mw’itangazamakuru  afite uburyo abisubizamo , abamukurikiye bakanyurwa n’ibisubizo atanze tutibagiwe ko hari n’abamwe mubanyamakuru banyurwa n’ibisubizo atanze , kimwe mubibazo kugeza ubu abantu bakunda kumubaza ni ikigira giti “Ese ufite umukunzi.”

Niki gituma iki kibazo gihora kigaruka kuri Mbonyi?

Israel Mbonyi n’umwe mubahanzi bakunzwe n’ingeri zose , kuba akunzwe kubazwa iki kibazo nuko akiri ingaragu buri wese yakifuje kumenya umukobwa wegukanye umutima wa Israel akamwegurira umutima. Kubazwa icyo kibazo rero n’abantu batari bake ntibyabura ahubwo atakibajijwe byaba ari ikibazo .

Umunsi azerekana umukunzi we ibibazo bizakurikira n’ibi bikurikira urateganya kurushinga ryari? N’ibindi byinshi .

 Umukunzi aramufite koko cyangwa ntawe?

Israel Mbonyi mbere yuko agaruka mu Rwanda avuye mu gihugu cy’ubuhinde ababanye nawe aho yigaga mubuhinde  barabizi neza ko yarafite umukunzi , amaze kugera na hano mu Rwanda yakomeje gukundana n’abakobwa batandukanye tutifuje kuvuga amazina bitewe nuko uyu munsi bamwe  bamaze kubaka ingo zabo kandi bakwiye kubyubahirwa .

Icyatumaga atandukana nabo nta numwe wakimenya kuko abantu bakundana bapfa byinshi, uyu munsi haravugwa byinshi , hari abavuga ko umukunzi we yaba abarizwa  mu gihugu cy’ubufaransa  abandi  bakemeza ko uwo mubufaransa  nawe baba baramaze gutandukana ahubwo kuri ubu afitanye urukundo nundi uba muri Amerika ukuri nyako kw’ibivugwa gufitwe na nyirubwite , gusa ibyo kuba afite umukuzi biravugwa.

Kuki Israel Mbonyi atajya yemera ko afite umukunzi?

Israel Mbonye yigeze kugira ati“rero ntabwo iby’urukundo umuhanzi w’indirimbo z’Imana numva ko aba akwiye kubishyira hanze. Kuko numva iby’umukunzi ntacyo biba biri bufashe abantu bakeneye kumva ubutumwa bw’Imana mba nshaka gutanga.Urukundo rero ni rwiza kandi nanjye ndakunda. Uwo twakundanaga ntabwo tukiri kumwe. Twakundanye nkiri hanze, ngeze no mu Rwanda turaguma turakundana ariko ubu ntabwo tukiri mu rukundo.” aya n’amagambo yigeze gusubiza umunyamakuru ubwo yarabajijwe ikibazo kijyanye no kuba afite umukunzi.

Iki gisubizo cyerekana ko Mbonyi nubwo yaba afite umukunzi atamuvuga muruhame kuko kuri we asanga ntacyo byafasha abakeneye kumva ubutumwa bwiza bw’Imana , bivuze kandi ko umukobwa azemera  gutangaza muruhame ari  umukobwa bazaba bamaze gufata icyemezo cyo kubana akaramata.

Kurikira izindi nkuru ziri kuri youtube channel yacu yitwa Urugero tv

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *