Inyigisho

Ese aya amadini 13 yose asenga Imana imwe





Abenshi iyo havuzwe Imana tuyijyanisha n’imyemerere no gusenga, ushaka gusobanukirwa Imana wayibaza abanyamadini n’ibitabo bizera.

Muri iyi si kugeza ubu dufite amadini cumi n’atatu ariho akora kandi mazima, ushobora kuvuga uti oya amadini 13 ni make bitewe n’insengero ugenda ubona hirya no hino aho unyura n’aho uba, ni byo amadini dufite ni  13 ari yo:



1.Idini rya gikiristo; Christianity

2.Islam

3.Idini ry’abahindu; Hinduism

4.Buddhism

5.Confucianism; rishingiye ahanini kuri filozofi y’uwitwaga Confucius

6.Taosim/Daoism

7.Jainism

8.Sikhism

9.Idini ry’abayahudi; Judaism

11.Idini ry’abamajusi; Zoroastrianism

12.Idini ry’abasabians

13. Idini ry’ abashinto,

N’idini ry’ababahayi aba bakaba bemera bibilia na qoran icyarimwe ariko kuribo inyigisho z’ingenzi ni izikubiye mu nyandiko z’uwitwaga Bahaawudini dore ko banamufata nk’intumwa y’Imana.



Tugendeye ku gitekerezo cy’ingenzi mu myemerere,aya ni yo madini dufite naho ibindi tubona ni amatorero akubiye muri ayo madini. Urugero nk’idini rya gikiristo rikubiyemo amatorero menshi nka Kiliziya gatolika, abaprotestants, abayehova, abadivantisti b’umunsi wa karindwi, abayehova,… n’andi tutarondora  yose ahuriye ku nyigisho zo kwemera Yesu kristo nk’umwami n’umukiza wapfiriye ibyaha byabo ngo bakunde baronke ubugingo bw’iteka inyigisho zabo bakazikomora mu isezerano rishya n’irya kera ibice bibiri bigize igitabo Bibilia

__________________

Ubwanditsi

urugero.rw



Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *