Amakuru

Eddy Kamoso asanga ibyo abanyamakuru ba gospel bita Gospel ataribyo

Mukiganiro umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri radio 10 Eddy Kamoso yakoranye na radio B&B fm umwezi yavuze ko ibyo abanyamakuru bita Gospel atariyo Gospel.

Ubwo butumwa yabutangaje ubwo yarimo asubiza ibibazo bijyanye nicyakorwa kugirango umuziki wa gospel wongere uzamuke abahanzi batungwe nayo ndetse mbere yaho akaba yari yabanje kubazwa impamvu yasubiye hasi.

Mugusubiza yatanze impamvu eshatu harimo kuba abahanzi ba gospel bataragiye bubahiriza amasezerano babaga bakoranye n’abaterankunga, impamvu ya kabiri avuga ko ihangana ry’aba pasteri n’abanyamakuru ba gospel , impamvu ya gatatu kuba nta bumwe bw’abahanzi buhari.

Kuki Eddy Kamoso yavuze ko abanyamakuru bakora gospel bayita gospel kandi atariyo?

Ubwo yabivugaga yarimo arerekana ko gospel ari ivugabutumwa bwiza , nyamara abanyamakuru bakaba bavuga ko bakora ivugabutumwa bwiza barangiza bagakora inkuru kuba pasteri babagaragaza muyindi sura itariyo icyo twakwita gushira hanze amabara akorwa nabiyita abakozi b’Imana , kuri we asanga bifatwa nko gukora business ariko atari gospel . ari nabyo yavuze ko bizana ihangana hagati y’aba pasteri n’abanyamakuru ngo bigatuma abahanzi barenganiramo , kuko ubushuti bw’abanyamakuru n’abahanzi butuma aba pasteri batabatera inkunga.

Eddy Kamoso yagize ati” ikibazo cyabayeho nihagati y’abahanzi n’abanyamakuru , habayeho ikintu bacyita gospel kandi atari gospel ibyo nshobora kubivugaho cyane ,kwanza habayeho ikibazo mw’itangazamakuru bitwa yuko bakora gospel, gospel mubusanzwe bigaragaza ubutumwa bwiza , ariko wasangaga kenshi umunyamakuru ,atavuga ubutumwa bwiza ,ahubwo ugasanga hariho guhangana hagati y’abanyamakuru n’aba pasteri…..” akomeza avuga ko bitaba bishimishije kumva umuntu uhagarariye Imana avugwa ukundi mw’itangazamakuru agaragaza ko gospel yahindutse business ukuntu.

Reka tubibutse ko Eddy Kamoso amaze iminsi mike asubiye kuri radio10 , nyuma y’igihe agaragara kuri channel za youtube.

Kanda hano wumve ikiganiro yakoranye nabayobora ikiganiro K&K show

uhereye kuri 1:53:58 kugeza 2:02:00

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *