Amakuru

Dominic Nic yatangaje ko atakorana indirimbo na Bull Dogg

Mw’ijoro ryatambutse ryo kuri iki cyumweru dushoje cyi taliki ya 27 Nzeli mu Kiganiro K&K show cya radiyo B&B Umwezi fm cyarimo gikorwa na Karangwa Mike ndetse na Manzi Yves bagarutse kukibazo gikomeje kwigaragaza muri muzika ihimbaza Imana aho bagaragazaga ko umuziki uhimbaza Imana ukomeje kugenda usubira inyuma ndetse abawukora batabasha kubona uko wababeshaho , muricyo kiganiro bifashishije abahanzi batandukanye n’abanyamakuru batandukanye basanzwe bazwi muruganda rw’umuziki uhimbaza Imana.

Muri abo bifashishaga mu kiganiro harimo umuhanzi Ashimwe Dominic Nic aho yatanze umusanzu we muburyo abone uyu muziki uhimbaza Imana wakorwa haba kubayikora nkabashaka ko ibatunga ndetse nabayikora nk’umuhamagaro.

Ubwo Mike Karangwa yamubazaga ibibazo , mugusoza ikiganiro bakoranaga yamubajije nimba ashobora gukorana indirimbo na Bull Dogg mugusubiza Dominic yasubije agira ati“Oya njye ntabwo nabikora”Mike Karangwa aboneraho kumubwira ko atakongera kumubaza impamvu maze Dominic nawe amusubiza agira ati“Igisubizo kirivugira ubwacyo.”

Kuki utakorana indirimbo na Bull Dogg kandi aheruka guhamya ko yakiriye Kristo ndetse ubuzima bwe bwahinduwe ?

Tumaze kumva ibyo yatangaje twamushatse tumubaza icyamuteye gukoresha iriya mvugo ko atakorana na Bull Dogg indirimbo mugusubiza adusubiza agira ati“navuze ko ntakorana nawe indirimbo zisanzwe , ariko iza gospel twazikorana .” abajijwe impamvu yahejeje abantu mugihirahiro kandi abenshi baziko na Bull Dogg yamaze kwakira Kristo asubiza agira ati“impamvu nuko ikiganiro nakoranye nawe yambwiye ko atazareka gukora umuziki yarasanzwe akora bityo uburyo nabajijwe nkaba nahise nsubiza ngendeye kukiganiro twagiranye ko nubwo yakijijwe ariko ataretse gukora umuziki usanzwe .” ibi akaba yabisobanuye muburyo bwo kugaragaza impamvu yavuze ko atakorana nawe indirimbo aruko indirimbo Bull Dog akirimo gukora nubwo yakijijwe ari izisanzwe atari izihimbaza Imana.

Kanda hano wumve ikiganiro yakoranye na B&B Umwezi Fm

Tega ugutwi ikiganiro bagiranye uhereye kuri 2:39:05 kugeza kuri 2:39:22

Dusoza ntitwabura kubabwira ko Dominic Nic arimo gutegura gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y’igihe atumvikana cyane mubashira hanze indirimbo.

Dusure kuri youtube channel yacu urugero tv ukomeze ubone amakuru menshi atandukanye ya gospel

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *