Hanze y'U Rwanda

Christine Shusho yasobanuye impamvu yatandukanye n’umugabo we

Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana  Christina Shusho wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye harimo “waku abudiwa” , “Unikumbuke” nizindi nyinshi , nyuma yuko hari amakuru yamuvuzweho ko yamaze gutandukana n’umugabo we Pastor John Shusho, nawe yashize avuga ukuri kubyavuzwe .

Christine Shusho

Amakuru yaherukaga kuvugwa kuri  uyu mugore w’abana batatu n’umugabo umwe  ngo nuko uyu mugore  yataye umugabo we  ,anahagarika kujya asengera murusengero rw’umugabo we, ahitamo gutangiza itorero ryiwe  yahaye izina rya Dreamer centre, iri torero rikaba rikiri kubakwa.

Umugabo we Pastor John

Usibye ibyo kandi , hanavuzwe ko uyu mugore yaba yaramaze gukuramo impeta yambitswe n’umugabo we ubwo basezeranaga kuzabana akaramata.

Mugusubiza itangazamakuru rya Kenya ,Christine Shusho yasubije avuga ko byose byabaye muburyo bwiwe ndetse bikaba byaratewe n’umuhamagaro mushya Imana yarimuhamagayemo.

Yagize ati “ukuri nuko nagombaga kwitaba umuhamagaro wanjye ntakindi kidasanzwe. ni umukoro nasanze  Imana yampaye ,kubwiyo mpamvu nagombaga  gusohoka nkajya gushira mubikorwa ibyo Imana yampamagariye,” akomeza avuga ko mbere yuko atangiza itorero rishya  yabanje kubiganiriza umugabo we, bose barabyemeranya.

Christine shusho

Yanavuze kandi  ku mpamvu zatumye ahagarika kujya  ashira amafoto y’umuryango we ku mbuga nkoranyambaga , aho yagize ati “impamvu ntashira amafoto y’umuryango wanjye  ku mbuga nkoranyambaga nuko atanyinjiriza, nimba ntacyo anyinjiriza niyihe mpamvu yo kuyashiraho?”

Shusho yahuye n’umugabo we ubwo  yasengeraga mw’itorero rya TIG akaba ari numwe mubari inking za mwamba muri korali .

Yatangiye kuririmba ku myaka 15  kugeza n’uyu munsi akaba akibirimo , hakaba hiyongereyeho kuba umupasteri.

indirimbo aheruka

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *