Amakuru

Charles Kagame yatangaje byinshi ku indirimbo nshya yise”amakuru” yiganjemo ubutumwa butamenyerewe muri gospel

Umuhanzi Kagame Charles ubarizwa muri Australia yashyize hanze indirimbo nshya yise “Amakuru”, nimwe mundirimbo zifite ubutumwa butamenyerewe  cyane mundirimbo zihimbaza Imana kubera ko igizwe n’ubutumwa buhanura mugihe tumenyereye ubutumwa buhumuriza nubushima Imana , yatuganirije atubwira byinshi kuri iyi ndirimbo itanga icyizere cy’ejo hazaza h’uyu muhanzi.

Mukiganiro kigufi twagiranye yatubwiye muri make icyo yashakaga kuvuga mundirimbo ye yise “amakuru” , avuga ko  yashakaga kwibutsa abantu bahawe icyubahiro cyangwa bagatunga ko intego igomba kuba guca bugufi no gufasha abababaye. kubijyanye n’igihe byamutwaye kugirango asoze kwandika indirimbo “amakuru”, yadutangarije ko bitamutwaye igihe kinini agereranyije nizindi ndirimbo, mugihe cy’ukwezi kumwe gusa iyi ndirimbo yarasoje kuyandika.
Mugusoza ikiganiro twagiranaga twamubajije ikintu gikomeye abona abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse nabandi bazayikunda  bakura muri iyindirimbo ye adusubiza agira ati“Ikintu nifuza ko buri wese yakuramo nukwibuka umutima wari muri yesu christo, ariwo urukundo no guca bugufi, Abantu bite kugufasha bareke gushukwa no gukomerwa amashyi cyangwa se ubutunzi.”

 

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *