Amakuru

Chance yatangaje icyo yakorera Ben aramutse amuciye inyuma

Ben na Chance ni umuryango w’umugabo n’umugore bakaba banaheruka kwibaruka umwana, aba bombi bakaba bazwi cyane nk’itsinda riramya Imana rikanahimbaza Imana , ikindi bakaba bazwi cyane mumuryango wa Alarm , mukiganiro ikinyamakuru Iyobokamana giherutse gukorana na Chance , bagarutse kubijyanye n’ubuzima bw’imibanire ye n’umugabo we Ben , ndetse anavuga kucyo yakora mugihe byaba bibaye Ben umugabo we akamuca inyuma.

Mu magambo ya chance yagize ati”Ben ndamwizeye ni umuntu ashobora kubikora ,ariko aramutse abikoze , mbese keretse nyene aramutse aje akambwira ati uzi ibintu byambayeho nabikoze mbabarira.” umunyamakuru yahise amufatirana amubaza nimba yamubabarira undi asubiza agira ati “cyane namubabarira ntakintu nakimwe yakora cyatuma ntamubabarira.” Chance yakomeje avuga ko adashobora kwaka gatanya keretse Ben ubwe amwiyirukaniye.

Ibi bikaba bishimingira imitekerereze ya Chance ku mugabo we ari ukubana akaramata , kubabarira bikaba bishinze imizi kuruta ibindi byose.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *