Amakuru

Biravugwa ko ubukwe bwa Patient Bizimana bushobora gusubikwa uyu mwaka

Nyuma yuko mu minsi ishize , hasakaye inkuru ivuga ko umuhanzi Patient Bizimana yasezeranye mumategeko n’umwari witwa Gentille Karamira , ndetse bikaba byari biteganyijwe ko ubukwe bwabo buba uyu mwaka , mu kwezi kwa 12  ndetse bukabera mu Rwanda  hagati ya Convetion Center na Kigali arena , ubu bukwe biravugwa ko banyirubwite barimo gutekereza uburyo babwimurira mu mwaka utaha ,  kubera impamvu yibijyanye n’iki cyorezo gikomeje gukumira umubare wabitabira ubukwe. bo bakaba bifuzaga kwishimana n’imiryango n’inshuti zabo. doreko ari Patient Bizimana afite inshuti nyinshi zitandukanye haba mubahanzi nahandi .

Ubu bukwe bikaba bivugwa ko harimo gutekerezwa uko bwakwimurirwa umwaka utaha , ibi biramutse bibaye byaba ari inshuro ya kabiri bibaye , doreko ku nshuro ya mbere ubukwe bwabo bwari bwatekerejwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka turimo , nyuma yuko icyorezo cya corona cyivanzemo , umuhanzi yaje kujya atangaza mubinyamakuru aho yabibazwago  ko barimo kubutegura bikavugwa ko ubu bukwe bwagombaga kuba mu kwezi kwa 12 , amakuru atugeraho nuko harimo gutekerezwa ko busubikwa ku inshuro yayo ya kabiri . Ntitwabura kwemeza ko usibye Patient Bizimana hari nabandi bakomeje kugenda basubika ubukwe bwabo , bategereje igihe ibirori byitabirwa n’abantu benshi bikomorerwa , bakabona gukora ubukwe bwabo.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *