Amakuru

Biravugwa ko Israel Mbonyi yamaze gutandukana na Band bakoranaga

J-360 Band niyo yarisanzwe ikorana n’umuhanzi ukunzwe nabatari bake mundirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi , kugeza uyu munsi amakuru atugeraho nuko bamaze gutandukana.

Umwe muri aba witwa Arnaud Gasige niwe rimwe na rimwe utabaga ari muri band ya Mbonyi

Amakuru dukura hantu twizeye , avuga ko uyu musore yamaze gutandukana n’itsinda ryari risanzwe rimucurangira , imyaka igera muri ibiri yarishize bakorana mubitarambo bitandukanye , icyo baherukaga gukoranamo nicyo Israel Mbonyi yaherukaga gukorera kuri Youtube.

Impamvu yaba yatumye aba bombi batandukana ntiramenyekana neza , gusa turacyakurikirana ngo tumenye neza icyihishe inyuma y’itandukana ryabo nubwo hari abavuga ko impamvu yo gutandukana kwabo ari ukutumvikana kumafaranga bamusabaga .

Band ya J-360 niyo band izwi muri gospel icuranga umuziki mwiza kandi onegeye ugutwi , usibye gucurangira Mbonyi izwiho gukorana na Serge Rugamba ndetse na Aime Uwimana.

Muminsi ishize ubwo Israel Mbonyi yafataga amashusho y’indirimbo ziri kuri album ye ya 3 ibizwi nka Live recording iyi band nubundi siyo yamucurangiye hagaragaye amasura mashya mubacuranzi be .

Gusa nubwo tutaramenya icyaba cyabatandukanyije , hari andi makuru avuga ko Mbonyi yaragishaka uburyo yongera kubiyambaza mugucuranga muri studio bagakosora ibitaragenze neza muri live recording , nubwo bo bamubereye ibamba.

Turacyakurikirana inkuru .

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *