Amakuru

Biracyari amayobera ibyavuzwe kuri Pasteri Agaba Fred wafashwe asambanya umukristo we

Mu kwezi gushize kwa kanama uyu mwaka ibinyamakuru bitandukanye byafashe ikaramu abindi bifata mudasobwa(computer) byandika  inkuru ivuga k’umushumba wa wa Canaan Revival Temple , iyi nkuru hari abayakiriye nk’ukuri abandi bayakira   nko gusebya umurimo w’Imana ndetse hari nabavuze ko ari ugukomeretsa umugore wa Pasteri Agaba Fred.

Inkuru zose zanditswe kuri  uyu mushumba wa Canaan Revival Temple rikorera Kimironko zemezaga ko uyu mugabo yafashwe n’umugore we arimo gusambanya umukobwa wo murusengero ayoboye  munyubako y’urusengero Kimironko.

Byaje kuba amayobera gute ?

Ubwo bimwe mubinyamakuru byabazaga uyu mugore wa Agaba Fred yahakanye ibyizo nkuru , akomeza yemeza ko atari ukuri , ahubwo ari ugusebya umugabo we ,kuruhande rw’abashumba bafatanya na pasteri Agaba Fred  bemeje icyaha Agaba Fred ndetse bamuhagarika ku nshingano zo kuyobora itorero bamuha n’ibindi bihano , ibihano byageze no k’umugore we nawe arahanwa , icyo umugore wa Agaba Fred yazize nta numwe ukizi kuko mu nkuru zakozwe zose ntaho bavuga icyo yazize ibyo nabyo byitwa amayobera , bikomeza kuba amayobera ubwo abakorana na Agaba Fred bashiraga hanze ibyemezo bafatiye uyu mupasteri ariko ku nyandiko bashize hanze nta cachet iriho  ibyo twakwita ibyemezo byabaringa kuko urwego rwose ruba rukwiye kugira cachet kugirango ibyemezo byafashwe bigire agaciro , amayobera arakomeza agera kuwo bavuze ko akomeje inshingano zo kuyobora itorero rya Canaan Revival Temple uwo akaba ari  Apôtre Nzamwita nk’inshuti y’itorero agafatanya n’ abashumba baryo bakorera mu ntara.

Andi mayobera n’umukobwa bavuga ko yasambanaga nuwo mupasteri , kugeza uyu munsi aravugwa ariko ntahantu nahamwe agaragara agira icyo avuga kuribyo bimuvugwaho , nta zina rye rizwi uwo nawe kugeza ubu afatwa nkabaringa kuko nta nkuru nimwe imugaragaza.

Nimba atari ibibazo biri hagati ya Pasteri Agaba Fred nabo bakorana  ubwo ibyabaye byaba ari ukuri

Iyi nkuru irimo byinshi byo kwibazwaho aho bigaragara ko hashobora kuba harabaye ikibazo hagati y’umuryango wa Agaba Fred nabo bafatanyije kuyobora itorero rya Canaan Revival Temple na cyane ko uyu mugabo ari nawe watangije itorero bityo bikaba byavamo  gushaka uburyo uyu muryango wigizwayo mubuyobozi  kuko mubihano byafashwe umugore wa Agaba nawe yafatiwe ibihano , nanone iyi nkuru ishobora kuba yaba ukuri kuko hari amakuru asa nkaho yahishwe itangazamakuru .

Kwizera ko Pasteri Agaba Fred yasambanyije uyu mukobwa wabaringa utaramenyekanye byaba ari ukwihuta  ariko nanone kutemera ko bitabayeho nabyo twaba twihuse kuko nawe n’umuntu nk’abandi yagwa mucyaha nk’abandi .

Andi makuru ajyanye na gospel ibiganiro n’ibindi wabisanga kuri URUGERO TV:

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *