Inyigisho

Benshi mubavugabutumwa b’i Rwanda bakomeje kuvangirwa no kwisenyera ingo kubera Indonke ziva kuri YouTube

Indonke ziva kuri YouTube zitumye benshi mubavugabutumwa bahano mu Rwanda batakaza umurongo bahozemo kubera gushaka Indonke ziyiturukaho.

Ese Ubundi Ivugabutumwa n’iki?
Mumagambo make ni ukugeza ubutumwa bwiza kubandi. imiyoboro y’ivugabutumwa iri muburyo bwinshi ariko reka tugaruke kubukoreshwa cyane, harimo kuririmba, kwigisha ndetse no kubwiriza .

Youtube niki?
YouTube ni urubuga rwashyizweho n’abanyamerika aho abantu basangiza abandi amashusho binyuze k’umurongo wa interinete bikorohereza benshi kugeza amashusho yabo kumubare munini muburyo bworoshye kandi bwihuse.

Usibye ibyo kandi YouTube ishobora kuba isoko yo gushaka imibereho aho umuntu urebwa cyangwa agakurikiranwa n’umubare munini bimwinjiriza amafaranga.

Kuki Abavugabutumwa bo mu Rwanda benshi muribo bakomeje gutakaza umurongo kubera YouTube kandi cyari igikoresho cyiza mw’ivugabutumwa?

Benshi mubavugabutumwa b’abanyarwanda bakomeje gukoresha uyu murongo nkoranyambaga muburyo bwo gushaka Indonke kuruta ivugabutumwa, ibyo byatumye barenga umurongo wo kuvuga ubutumwa bwiza, batangira gukoresha inzira yatuma biyegurira imitima y’abantu benshi harimo ukwivugira ibihwanye nibinezeza amatwi y’abantu, guhimba ubuhamya bikagera no kurwego uwitwa umukozi w’Imana yihimbira ubuhamya kugirango afate imitima y’abantu, abandi bagahamagara umunyamakuru bagakina inkinamico ngo Imana yabahaye ubuhanuzi byose ari ukugirango bakurure imitima y’abantu bityo video irebwe cyane Indonke ziboneke,  hari nibivugwa ko bamwe mubavugabutumwa bishyurwa kuri za YouTube kugirango bakine izo nkinamico zabo, abandi ntibagitinya gushyira hanze amabanga y’urugo kubwinyungu zabo bakabitwerera ivugabutumwa. ntabwo iyi nkuru twayikoze kugirango tuvuge gushaka amaronko ari bibi kuri abo bavugabutumwa, oya gushaka amaronko cyangwa indonke ntacyaha kirimo mugihe ubikoze munzira nziza hatabayemo inkinamico cyangwa kwihimbira inkuru zitigeze zibaho ukabyita ivugabutumwa.

YouTube yakabaye igikoresho cyiza kuri bano bavugabutumwa bacu b’i Rwanda, kuko nubundi bishoboka cyane kuvuga ubwo butumwa bwiza mumurongo mwiza abantu bagakizwa kandi nizo ndonke zikaboneka.

Nizihe ngaruka twiteze kw’ivugabutumwa n’abavugabutumwa mugihe izi nkinamico zigamije amaronko zakomeza?

Hari ingaruka nyinshi haba k’ubuzima bwite bw’abavugabutumwa ndetse no mw’ivugabutumwa muri rusange.
Kugeza uyu munsi bamwe mubitwa abavugabutumwa batangiye gushyira hanze amabanga y’urugo hari nabadatinya kuzana abana kuri camera kubw’inyungu zabo bwite ibi bizagira ingaruka kuhazaza haba k’urubyaro ndetse no k’umuryango muri rusange.

Ivugabutumwa mu Rwanda naryo rizagira ingaruka zikomeye kubera inyigisho z’ubuyobe ziganjemo kwishakira abafana, no gutakaza umwimirere w’ivugabutumwa, bitume umusaruro w’abakizwa ugabanuka kuko ibyigishwa nabo bavugabutumwa bidafite aho bihuriye n’ivugabutumwa ahubwo bituma abakabaye bakizwa banyuzamo ijisho abitwa abavugabutumwa.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *