Amakuru

Bamwe mubahoze ari abayobozi ba ADEPR bashobora gusubira muburoko

Nyuma yuko abahoze bayobora ADEPR barimo Sibomana  Jean na Rwagasana Tom ndetse nabo bari bafatanyije bagizwe abere murubanza baregwagamo gukoresha nabi umutungo wa ADEPR , ubuyobozi bwasimbuye  aba bagabo buyobowe na Karuranga ntibwanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko , buhitamo gufata icyemezo cyo kujuririra uyu mwanzuro.

Nyuma yo kujuririra uyu mwanzuro , ubushinjacyaha bwasabye urwego rw’imiyoborere RGB  ko hakorwa igenzura ry’uburyo aba bagabo bahoze bayobora ADEPR bakoresheje umutungo wa ADEPR mugihe bari k’ubuyobozi , ibizwi nka (audit)mururimi rw’amahanga , urukiko rukuru rwaje kwemeza ubusabe bw’ubushinjacyaha biba itegeko .

Iki gikorwa cy’igenzura  kikaba kirimo gukorwa na company yitwa”BDO EA Rwanda LTD” nkuko mubona byanditswe mw’ibaruwa RGB yandikiye abagomba gukorerwa igenzura(audit) inabasaba korohereza abakora igenzura aho bazakenera amakuru.

Abazakorerwa igenzura baragera kuri 20
Ibaruwa ya RGB yandikiwe abagomba gukorera igenzura

Urwego rw’imiyoborere RGB inshingano yayo  ikaba ari ugukurikirana imigendekere ry’irigenzura kugirango rigende neza nkuko yabisabwe.

Ni gute aba bagabo bashobora gusubira muburoko?

Mu gihe cyose irigenzura ryakorwa  bikagaragara ko hari uwanyereje umutungo mubari gukorerwa igenzura agomba guhita abiryozwa  amategeko akamukurikirana .

Ntitwasoza tutabamenyesheje ko Bwana Sibomana Jean aheruka kwandikira ubuyobozi bw’ADEPR asaba ko nawe yasubizwa mu kazi nkuko Rev. Karangwa byagenze ndetse nawe agahabwa ibyo atahawe ubwo yarafunzwe.

Dusure kurubuga rwacu rwa urugero tv ubone amakuru menshi muburyo bw’amashusho.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *