Amakuru

Australia hashobora kuvayo umunyempano uzana impinduka muri Gospel

Umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda ukomeje kubyara impano zikomeye haba muburyo bwo kwandika ndetse no mukuririmba , Urugero.rw twakoranye ikiganiro ni umwe mubanyempano bashobora kuzana impinduka , urimo kubarizwa hanze y’u Rwanda mu gihugu cya Australia ukomeje kwigaragaza mundirimbo zitandukanye zikomeje no gutwara imitima ya benshi bamukurikirana kuri youtube channel yiwe , uyu musore akaba anaherutse gusinyana amasezerano ni kompanyi ifasha abahanzi izwi nka Moriah Entertainment .

ikorera mu Rwanda ngiki ikiganiro kigufi twakoranye

Urugero:Watangira utwibwira?

K.C: Nitwa Kagame Charles Ntuye Australian nkaba nkora musika ihimbaza imana( Gospel)nkaba nkorera umurimo wimana muri lifehouse church.


Urugero: Winjiye umuziki ryari ?

K.C: Maze umwaka ntangiye gukora music kugiti cyanjye gusa nahereye mubuto nkorera mumatsinda atandukanye


Urugero: Ninde waguteye imbaraga zo kuwukunda?

K.C: Ntakindi cyampagurukije uretse kumva ko hari ubutumwa bundimo ngomba gusangiza abatuye isi


Urugero: Ese niwowe wiyandikira indirimbo?

K.C: Yego ninjyewe rwose

Urugero: Kuki wahisemo gospel?

K.C: Nakuze ndi umukristo kandi numvaga ari inzozi zanjye kubaho mu ubuzima bukorera Imana.

Urugero: Kuva watangira gushyira hanze indirimbo ni ubuhe butumwa wakiriye bukagukora ku umutima bitewe nabumvise indirimbo ukora ? byabaye kuyihe dirimbo?

K.C: Message nakiriye ikankora ku mutima ni video nabonye yumuntu uri kurira kubera indirimbo zanjye yamaze iminsi itanu ataryama aho yumvaga indirimbo yanjye. byaranejeje cyane bintera imbaraga( indirimbo yitwa Ntuzibagirwe)

Urugero: inzozi zawe mumuziki wa gospel ni izihe?

K.C: Ni ugukomeza kuvuga ubutumwa kandi bukamamara , abantu bose bukabageraho inzozi zanjye kandi nuko abantu bakizwa nabwo bakava ku urwego rumwe nkajya kurundi

Urugero: Reka tubashimire cyane kubw’ikiganiro cyiza muduhaye

K.C: Murakoze cyane

Iki kiganiro twagikoranye nyuma yuko ashize hanze indirimbo nshya yise“Naragukunze” kanda hano uyumve

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *