Hanze y'U Rwanda

Amasengesho yo gusabira Trump n’umugore we arakomeje

Amakuru akigera hanze avuga yuko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump n’umufasha we bamaze kwandura Covid-19 benshi mubapasteri bazwi mugihugu cy’Amerika batangijeigikorwa cyo guhamagarira abakristo kuzirikana Donald trump n’umugore we Melania Trump.

Iki gikorwa cyatangijwe na na Franklin Graham umuhungu wanyakwigendera Billy Graham aho yagize ati “ndasaba buriwese gukomeza gusenga kugirango ukuboko kw’Imana kube kuri we, ku gihugu , musengere n’umufasha we Melania Trump ndetse n’abandi bafashwe niyo virusi.

Usibye uyu mukozi w’Imana hari nundi mukozi w’Imana witwa Greg Laurie  ndetse na Joe Biden bagaragaje ko bari kwifuriza gukira Donald Trump n’umufasha we babinyujije mukumusengera.

Share:

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *