Zimbabwe : Ntamuntu uzongera kujya gusenga atarafata urukingo rwa Covid-19

image

Inteko nshingamategeko ya Zimbabwe kuri uyu wa kabiri w’icyumweru turimo yatangaje ko abantu batarafata urukingo rwa Covid-19 batemerewe guterana murusengero.

Iki gihugu kibarizwa mumajyepfo ya Afrika cyamaze gutegeka ko abakozi bose ba Leta harimo n’abarimu ko kwikingiza ari itegeko kandi basabwa kwingiza bose bitarenze uku kwezi kwa Nzeli.

Usibye murusengero , kuri ubu hari ahantu bitemerewe kwinjira utarikingiza, aha twavuga nko mumasoko manini, muri sport ibizwi nka Gym, muri za Restaurent ndetse no kugirango wemererwe gukora ikizamini muri Kaminuza bigusaba kuba warikingije.

Ministiri ushinzwe amakuru muri Leta ya Zambabwe, Madame Monica Mutsvangwa ibi yabitangirije ijwi ry’Amerika avuga ko, umwanzuro wo gukumira abantu binjira munsengero batikingije wemejwe ni nteko nshingamategeko, yagize ati “Kubyerekeye insengero, inteko yemeje ko umuntu wikingije ariwe wemerewe kwitabira amateraniro," akomeza yemeza ko abazafatwa bari mumateraniro batikingije, bazabihanirwa ndetse n’abayobozi babo bahanwe.

Muri miliyoni 15 zabatuye Zimbambwe byibuze abantu bagera kuri Miliyoni 2 na magana inani nibo bamaze kwakira urukingo rwa mbere.

Abarenga ibihumbi 126,300 nibo banduye coronavirus kuva yagera muri iki gihugu mugihe abasaga 4,543 bitabye Imana kubera icyorezo.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...