Trending

Sep 24, 2021

Yves Mugunga umukinyi w’amavubi na APR Fc akomeje kuvuga ubutumwa bwiza akoresheje impano ye

image

Umukinyi ukina ataha izamu mw’ikipe y’igihugu ndetse no muri APR fc Yves Mugunga yaraye yongeye kwerekana ko ari umwe mubakinyi beza ikipe y’igihugu ishobora kuzagenderaho muminsi irimbere nyuma yuko ahamagawe bwa mbere agahita anatsinda igitego k’umukino wa gishuti wahuzaga ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu cya centre africa.

Iki gitego cyari igitego cye cya mbere mw’ikipe y’igihugu, yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ko ibyo akora byose abikesha Imana ibi yabikoze ubwo yaramaze gutsinda igitego cye cya mbere mu mavubi. muburyo bwo kwishimira iki gitego , uyu mukinyi yiyambuye umupira yerekana agapira yari yambaye kimbere agaragaza amagambo yanditseho, ayo magambo yagiraga ati "Ndakwiringiye Yesu kuko nizeye ijambo ryawe , iyo uvuze biraba wategeka bigakomera" aya ni amagambo azwi cyane mundirimbo ya Genti Misigaro.

Nyuma y’umukino Mugunga Yves yagiye kurubuga rwa instagram ye yandika amagambo twakwita ko ari ivugabutumwa ryimbitse aho yanditse agira ati "Put God first and watch your life change" tugenekereje mukinyarwanda yagiraga ati "banza Imana muri byose urebe ngo iraguhindurira ubuzima"

Usibye Mugunga Yves undi mukinyi nawe utajya ugira isoni zo guhamya Kristo muruhame no mubyo akora ni uwitwa Nshuti Innocent usanzwe nawe akinira ikipe ya APR FC iteka iyo atsinze igitego yerekana umupira wimbere wanditseho amagambo agira ati "Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga"

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...