Trending

Sep 15, 2021

Yazinutswe guterana mu insengero kubera ibyo Bishop Rugagi na Bishop Mulili bamukoreye

image

Umubyeyi witwa Fanette Uwamariya Joseline yavuze byinshi byamubayeho ubwo yasengeraga kwa Bishop Rugagi Innocent byatumye yumva azinutswe ibintu bijyanye no guterana munsengero.

Mukiganiro yagiranye na Zaburi nshya , yagarutse k’ubuzima yanyuzemo ubwo yabarizwaga mw’idini rya Reedemed Gospel, avuga ko yari umugatolika mbere yuko yinjira murusengero rwa Reedemed, kugirango abe umuyoboke w’urusengero rwo kwa Rugagi byavuye ku inshuti ye yamujyanyeyo , akaba yarasanzwe afite uburwayi bw’imbavu yifuza kuzakira, yaje kuhakirira izo mbavu asengewe n’umuvugabutumwa witwa Mulili usanzwe abarizwa muri Tanzania , akomeza avuga ko nyuma yo gusengerwa yasabwe gutanga igitambo cy’amadolari 200 abinyujije mw’ibahasha arabikora. gufata umwanzuro wo gusengera mw’idini rya Rugagi yemeza ko yabisengeye , Imana ikabimwemerera , Uwamariya akigera muri Reedemed , yahakoreye ibikorwa byiza birimo gutanga ubushobozi bwe akagurira urusengero intebe, akajya atanga amafaranga mubikorwa bitandukanye dore ko yagiye guteranira kwa Rugagi afite ubuzima bwiza ahembwa neza ntacyo abuze , arinayo mpamvu byageze ubwo Bishop Rugagi amubatiza mumazi menshi atarinze kwigishwa , ahabwa kuyobora Korali nshya yitwaga Heroes icyo gihe agirwa umudiyakoni , mu myaka yamaze ari kwa Rugagi yatanze ubushobozi bwe bwose anageraho atiza itorero ibyuma by’umuziki , ibyo byose avuga ko byatumye Rugagi ahora amuvuga mumateraniro kugeza nubwo yavugiye mw’iteraniro ko naramuka apfuye mbere ye azamuzura kubera ko amufatiye runini.

Byagenze bite kugirango atangira gucika intege ?

Ubwo wa muvugabutumwa Mulili yagaruka murusengero rwa Reedemed aje mugiterane yahanuriye Uwamariya amubwira ko Imana imugize umudepite , icyo gihe amuhanurira Uwamariya avuga ko akazi yakoraga kabimwemereraga kuba yakwiyamamaza akaba umudepite , doreko yari umunyamabanga w’umuyobozi waruyoboye ishyaka rya PL icyo gihe , Bishop Mulili yamusabye igitambo kugirango ubuhanuzi busohore yamutumye amabendera abiri y’igihugu , umunyu, amavuta amacupa abiri ya Elayo , ubutaka , ndetse n’amafaranga ahwanye n’amadorali 2000 , muricyo gihe Uwamariya byaramugoye asaba ko ayo madolari yamugabanyiriza ariko Bishop Mulili avuga ko ibyo Imana yavuze ntacyo yabihinduraho , igihe cyarageze ibyo yasabwe arabijyana icyo gihe yajyanye na Bishop Rugagi ari nawe wari umushumba we bageze kw’i Hotel babonanye na Bishop Mulili afata ibendera arisasa hasi amenaho byabitaka anyanyagiza umunyu kuri byabitaka amenaho yamavuta ya Elayo avuga mundimi zitazwi , maze asaba wa Uwamariya gukuramo inkweto agatambuka muri byabitaka bivanze , afata ibendera rindi arimworosaho atangira gusenga , icyo gikorwa avuga ko cyatwaye amasaha abiri , nubwo ibyo byarimo biba Uwamariya avuga ko yagezeho agira ubwoba atangira gusenga mumutiwa we avuga ati"Mana nimba ibi bintu ari ibyawe bingirirweho kandi nimba atari ibyawe ndabizirikira iyo biri mw’izina rya Yesu."

Uwamariya akomeza yemeza ko kuva icyo gihe asengerwa ibintu byatangiye kuba bibi ikintu cyose akoze kikanga , mukazi yakoraga bitangira kwanga , ubukene butangira kumwibasira , kubera icyo Rugagi yahoraga amukuraho ari amafaranga kandi kikaba kitari kikiboneka ,Rugagi ntiyari akimwikoza kugeza ubwo mu mwaka wa 2015 yafashe umwanzuro wo gusezera Reedemed kuko nubundi yarasigaye abona ko mubibazo arimo kunyuramo yabuze nabamuhumuriza mw’itorero yaba Bishop Rugagi cyangwa abandi bakristo yajyaga afasha mubihe bye ameze neza , Uwamariya avuga ko yageze ubwo asaba itorero kumutirurira ibyuma bya muzika yari yarabatije Bishop Rugagi akavuga ko bitagihari byibwe , ibyo byatumye Uwamariya abwira Bishop Rugagi ko atarakwiye kumwitwaraho muri ubwo buryo kuko Imana ubwayo izi neza ibikorwa bikomeye yakoreye m’urusengero rwe aho niho yahereye amubwira ko nyuma yibyo amukoreye amuhaye imyaka 2 gusa ubundi akazabona icyo Imana izamwitura.

Kugeza ubu Uwamariya yazinutswe ibijyanye n’amadini ntakijya giterana murusengero , yibera murugo ari muri gatolika ntiyasubiyeyo ari no mubarokore ntiyasubiyeyo byose atekereza ko byaba byaratewe niyo mihango yakorewe na Bishop Mulili , agasoza avuga ko akeneye gusengerwa amasengesho yo kubohorwa nubwo bikimukomereye kongera kwizera abashumba bitewe n’ibikomere bamuteye .

kanda hano urebe ikiganiro cyose

Our Latest Blog

Anita Pendo yakoze ku amarangamutima yabatari bake barimo na...

Anita Pendo umunyamakuru wa RBA, akaba umushyushya rugamba ndetse n’umu DJ yakoze ku amarangamutima yabatari bake nyuma y’amashusho yagaragaye arimo gusirimba. Aya ni amashusho yafashwe mu...

Ubuhamya : Gisunika : Nasabye Imana ngo ninjya kwiba bazamfate,...

Mukambonera Beatrice ni umubyeyi uvuga ko yabonye Imana imugirira neza ikamuhindurira amateka abantu nabo bagahindura amagambo. Uyu mubyeyi uzwi ku izina Gisunika( Uwagisunika) avuga ko Imana...

Imico 4 Abakristo dukwiye gucikaho mugihe turi murusengero yabaye...

Mu urusengero ni ahantu ho kubahwa kandi hatunganye. hari ibikorwa bimwe na bimwe bihabanye nubushake bw’Imana bisigaye bikorerwa hariya hantu bishobora kuduteza guhanwa n’Imana. ngibi ibyo...

Breaking news:Umupasteri wari uyoboye urusengero rwa mbere...

Umupasteri wo muri Koreya y’epfo, David Yonggi Cho, yitabye Imana ku imyaka 85. Mw’itangazo ryanyujijwe ku urubuga rwe rwa facebook kuri uyu wa kabiri ryatangaje ko uyu mugabo wari uyoboye...