Trending

Sep 11, 2021

Yahishuye ko yaryamanye n’abagabo bafite ingo kugirango abone amafaranga yo gufasha impfubyi nayo kubaka urusengero

image

Umukobwa wo mu igihugu cya Ghana uzwi mugukina Filme Keila Treyy yahishuye ko yaryamanaga n’abagabo bafite ingo kugirango atanga inkunga yo kubaka urusengero ndetse no gufasha impfubyi.

Uyu mukinyi wa filme uzwi kukazina ka Larithebosschick yabihishuriye mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa, Arnold Mensah Elavanyo.

Kuruhande rwe avuga ko aticuza gusambana n’abagabo bafite ingo, kuko yabikoraga kugirango abone amafaranga azatanga mugutera inkunga yo kubaka urusengero no gufasha impfubyi agakomeza avuga ko ntamugabo yigeze afata ku ingufu ngo baryamane.

Keila Treyy yanahishuye ko amafaranga akura mukuryamana n’abagabo atazigera abihagarika kugeza ubwo azageza ku rwego yifuza kubaho.

Yagarutse no kubantu bamutuka kubera ibyo akora abita abanyeshyari yongeraho ko nabo baramutse bari mu mwanya arimo bashobora kuba babi kumurusha, kubijyanye no gushaka umugabo yamenye ibanga ko umugabo we wahazaza azajya amusangira nabandi bagore kuko abagabo bo murino minsi atari abo kwizerwa ko badashobora kubana n’umugore umwe ngo bishoboke.

Umunyamakuru yamubajije nimba atarigeze abona ko inzira arimo y’ubuzima ari iyibyaha, Keila Treyy yahise asubiza adatinganyije ko aribyo rwose ariko yongeraho ko buriwese agira inzira akoreramo ibyaha bye.

Our Latest Blog

USA:Umwe mubaririmbyi beza babaye muri True Promises mwitangira...

Ibumba Claudine ni umwe mubaririmbyi babahanga batangiranye na True Promises ministries nyuma yaho yaje kwerekeza muri Kenya akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , aho kugeza ubu abana...

Tanzania : bamwe bamukekwa kuba inyuma yo gutwika Insengero 2...

Insengero 2 mu igihugu cya Tanzania mw’ijoro ryo kuri uyu wa mbere dusoje nibwo yatwitswe arashya arakongoka. Izo nsengero 2 harimo urusengero rwa Pentekote (KLPT) ndetse nurundi rwitwa Tanzania...

Afrika y’Epfo : Idini rya Satani ryashyizeho igihembo ku umuntu...

Injangwe zigera kuri42 ziherutse kwicirwa ahitwa Maneberg muri Afrika y’epfo mubyumweru 3 bishize. ibyabaye byababaje banyiri njangwe aribo itorero rya satani bituma bashyiraho ibihembo ku umuntu...

"Ubu noneho ubwoba bwikubye gatanu,.....ntabwo ndi umuhakanyi....hejur

Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi wicyamamare Jay Polly, umuhanzi P Fla yakoranye ikiganiro na The Choice tv maze avuga akababaro yatewe no kubura umusangirangendo we Jay Polly, anavuga ko ibi bihe turimo...