Yahanuye ko ahagiye kubera igikombe gihuza ibihugu bya Africa AFCON 2021 Ibyihebe bizahagaba ibitero bikomeye

image

Umuhanuzi wo mu igihugu cya Ghana uzwi ku mazina ya Prophet Nigel Gaisie yahanuye ko mu igihugu cya Cameroun ahagiye kubera amarushanwa y’igikombe cy’umupira w’amaguru cya Afrika hari igitero cy’ibyihebe kizagabwa muri imwe muma Stade azaberaho iyo mikino.

Ubu buhanuzi yabuhanuye mu rusengero ayoboye rwitwa Prophetic Hill Chapel, na ministere yitwa the True Word Prophetic Fire Ministry.

Uyu muhanuzi ubwo yari mumateraniro, yavuze ko Cameroun ndetse n’ibihugu bigiye kwitabira ayo marushanwa bikwiye gusenga cyane kuko Imana yamweretse ko hagiye kubaho igitero cy’ibyihebe muri imwe muma stade azaberaho imikino yo guhatanira igikombe cy’afrika.

Yagize ati"Ubu ni ubuhanuzi mpuzamahanga. umwuka w’Uwiteka yangezeho aranjyana anyereka ahantu hasa nka Cameroun ahateganyijwe kubera igikombe gihuza ibihugu bya Afrika cya 2021.

“Maze mbona abakinyi bahetswe mu ngobyi kandi bari muburibwe bukomeye cyane abandi nabo barimo kurira."

“Ndasaba Igihugu cya Cameroun ndetse n’ibindi bihugu bizatabira iyo mikino gusenga cyane kuko ndikubona hari ibyihebe bigabye igitero ndetse bigaturitsa aho byateye,”

Uyu Muhanuzi usanzwe utavugwaho rumwe n’abamukurikirana akomeza agira ati : “Ibi ndimo kubireba bibera muri stade, abantu barimo gupfa ndetse hari akajagari kenshi cyane."

Reka tubibutse amarushanwa yo guhatanira igikombe cya Afrika azwi nka AFCON azatangira ku umunsi w’ejo taliki 9/01/2022

Our Latest Blog

"Imana yambwiye kubwira aba Pasteri bose kutazafungura insengero...

Umugore w’umuvugabutumwa mu igihugu cya Nigeria, yahishuye icyo Imana yamutumye kuba Pasteri ba Nigeria. Mu igihugu cya Nigeria hakomeje gukwirakwizwa amashusho agaragaza umugore w’umuvugabutumwa...

Rose Muhando yatangaje ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite...

Rose Muhando wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, abinyujije ku urukuta rwe rwa Instagram aherutse gutangaza ko yifuza umugabo w’umuzungu ufite amafaranga (umukire). Ku...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa...

Abahanzi barimo Rene Patrick na Prosper Nkomezi barimo kubarizwa i Burundi, aho bitabiriye ubutumire butandukanye. Umuhanzi Rene Patrick yaraye ageze i Burundi ku mugoroba washize, mugihe...

Tanzania : Christine Shusho yibasiwe bikomeye nyuma y’ubutumwa...

Christina Shusho umwe mubahanzikazi bakomeye mu indirimbo zihimbaza Imana muri Tanzania, yibasiwe bikomeye nabamukurikira ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ubutumwa yari yashyizeho. Uyu...