Yabaze ijosi nyina umubyara nyuma yo kubwirwa na Pasteri we ko ari umurozi

image

Umugore w’imyaka 30 witwa Blessing Jimoh ari mumaboko ya Polisi ya Nigeria ashinjwa kwica nyina umubyara witwa Ijeoma Odo.

Uyu mugore yatawe muriyombi kuri uyu wa mbere dushoje ashinjwa kwica nyina akoresheje inkota , icyaha cyo kwica nyina aracyemera ndetse akanavuga ko byamubabaje cyane , impamvu yo kumwica ikaba yaratewe nuko Pasteri we yamubwiye ko nyina ari umurozi ndetse ari nawe urinyuma y’ibibazo byose arimo kunyuramo by’ubuzima.

Ubu bwicanyi bwabaye ubwo Blessing na nyina umubyara bari mumurima barimo guhinga , uyu mugore avuga ko yarameze nk’uwataye ubwenge ubwo yarimo yica nyina.

Yagize ati“ hari ikintu cyankoresheje kugirango nice mama wanjye. ntabwo nishimiye ibyo nakoze.

“namutemye ijosi nkoresheje inkota. ni pasteri wari wambwiye ko ari umurozi..."

Polisi ya Nigeria yavuze ko uyu mugore agiye kujyanwa munkiko hakubarizwa amategeko ndetse haba hari nabandi icyaha kizahama bagatabwa muriyombi.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...