Willy Paul wahoze akora Gospel yikomye Size 8 wamublotse kuri instagram kandi barahoze ari inshuti

image

Willy Paul wahoze akora muzika ihimbaza Imana yatangaje ko atazi impamvu yatumye umuhanzikazi Size8 yamu blotse kuri instagram imyaka ikaba ibaye 4.

Mugihe cye aririmba indirimbo zihimbaza Imana Willy Paul yari inshuti yakadasohoka y’umuhanzikazi Size 8 nyuma yuko asezeye umuziki wa uhimbaza Imana , uyu muhanzikazi yaje ku mublock ndetse atangira no kutamwitaba kuri Telephone.

Willy Paul kuri uyu wagatatu yabwiye Size 8 ko imyitwarire ye itari mumurongo w’indangagaciro za gikristo amusaba kumubwira icyabatandukanyije na cyane ko mbere bari babanye nka musaza na mushiki.

Willy Paul yaboneyeho kugira inama ibyamamare byitwa ko byakiriye Kristo kubaho bitanga urugero rwiza.

yagize ati “Narinziko Gospel bisobanuye urukundo. ariko naratangaye, iyi ni gospel ki abantu ba block abandi. kuberako namenye ko SIZE 8 yamblotse ntampamvu. ibi bikwiye guhagarara. nimba ukorera Imana, ukiyita umukozi w’Imana baho utanga urugero rwiza."

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...