Uzasimbura TB Joshua mu mwanya w’ubuyobozi bw’itorero yamaze kumenyekana

image

Nyuma yuko umuhanuzi TB Joshua yitabye Imana mu kwezi kwa 6 uyu mwaka turimo, Synagogue Church of All Nations, SCOAN, ryari rimaze igihe nta muyobozi rifite ndetse hibazwaga umuntu uzasimbura uyu muhanuzi wari umaze kugira byinshi ageraho afatanyije n’abakristo baho.

kuri uyu wagatandatu w’icyumweru dusoje iri torero ryatanze itangazo ribinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo ryemeza ko ryamaze kwemeza Evelyne Joshua nk’umuyobozi ugiye kuyobora iri torero. Evelyne Joshua ni umugore wa nyakwigendera TB Joshua, akaba yarafashe uwo mwanya binyuze mucyemezo cyafashwe ni inama nkuru y’itorero ndetse no mukuyoborwa n’Imana nkuko byavuzwe mw’itangazo.

Nyuma yo kwemezwa nk’umuyobozi wa SCOAN, Evelyne Joshua yatangaje ko umugabo we ariwe uzakomeza kuba umuyobozi mukuru w’itorero, nubwo atakiriho akomeza gusaba abakristo gufatanya nawe bagakomereza aho TB Joshua yaragejeje kandi bagakomeza no kwemera kuyoborwa n’Imana ndetse na mwuka wera.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...