Trending

Aug 17, 2021

Urukiko rwatangaje icyemezo rwafashe kurubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR ku byaha bashinjwaga

image

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko bwahagaritse gukurikirana abahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR muri komite yari ihagarariwe na Rev. Karuranga Ephrem.

Rev. Karuranga na bagenzi be bane bari batangiye gukurikiranwa mu Bugenzacyaha ku wa 3 Kanama 2020 mbere y’uko dosiye zabo ziregerwa Ubushinjacyaha.

Ubugenzacyaha bwabakurikiranyeho ibyaha birimo icyo kuba mu mitwe y’iterabwoba, gukoresha ibikangisho, kwiha ububasha mu mirimo itari iyawe, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n’ibindi.

Nyuma y’aho dosiye igereye mu Bushinjacyaha bwasuzumye ibyaha bakurikiranyweho bukora iperereza rihagije bufata icyemezo cyo kuzishyingura by’agateganyo. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 31 Werurwe 2021.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko ibyakozwe bishingiye ku mategeko nk’uko ingingo ya 24 mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ibiteganya.

Yagize ati “Iyo ngingo ni yo iha imbaraga Ubushinjacyaha zo gukora ibyo bukora bushingiye ku mategeko. Ubushinjacyaha bwasuzumye ibyaha bakurikiranyweho bukora iperereza rihagije, bufata icyemezo cyo gushyingura dosiye zabo by’agateganyo.”

Nkusi avuga ko aba bahoze ari abayobozi muri ADEPR atari bo bambere dosiye zabo zishyinguwe by’agateganyo kuko ari ibintu bisanzwe. Ngo hari ubwo dosiye ishyingurwa burundu.

Abari bakurikiranywe ni Rev. Karuranga Ephrem wabaye Umuvugizi wa ADEPR kuva mu 2017 kugeza mu 2020, Pasteur Karangwa John wari umwungirije, Pasteur Gatemberezi Muzungu Paul wari Umunyamabanga mukuru, Dr. Karake Vincent na Umuhoza Aurélie wahoze ashinzwe Umutungo wa ADEPR icyo gihe [Ubu ni Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga muri Biro Nyobozi ya ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe mu nzibacyuho y’umwaka].

Aba bagiye ku buyobozi bwa ADEPR muri Gicurasi 2017 ubwo basimburaga Biro Nyobozi yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom kugeza umwaka ushize ubwo bakurwagaho kubera umwuka mubi wari mu itorero ufitanye isano n’amakosa ashingiye ku miyoborere.

Igihe.com

Our Latest Blog

Kubera Imana Larissa Murenzi yakize igikomere cyo gusambanywa...

Ntabwo ashobora kwibuka inshuro yasambanyijwe n’umugabo w’umuryango yari yashyizwemo kuva afite imyaka ine kugeza agize imyaka irindwi, igikomere byamuteye cyatumye agera aho afata icyemezo cyo...

Umukobwa wa Yoweli Museveni itorero ayoboye riherutse kwizihiza...

Muri iki cyumweru cyashyize nibwo itorero rya Covenant Nations Church (CNC) ryujuje imyaka 15 ritangijwe. Mubutumwa bwatanzwe, n’umuyobozi w’iryo torero akaba ari n’umukobwa wa Perezida wa Uganda...

Umuvugabutumwa Chris NDIKUMANA birangiye nawe ahisemo kugira icyo...

Umuvugabutumwa Chris NDIKUMANA, asanzwe akunzwe cyane mu kiganiro KANGUKA, atangaza ko yashimye kuvuga kubimaze imisi bivugwa kurukingo rw’icyorezo cya COVID-19. Kubwe, yemezako urwo rukingo...

Yanenze imyambarire ya Israel Mbonyi bamwe bamuha urwamenyo...

Ku umunsi wo kuwa gatandatu nibwo umuhanzi Israel Mbonyi yataramiye abanyarwanda mubitaramo bya Iwacu muzika, mw’isura abantu batamumenyereyeho yagaragaye yambaye impuzankano za gisirikare, ibi...