"Umuzimu uhambye muri Gospel uranze ubaye Karande koko.."avuze kubyabaye kuri Vestine na Dorcas ko aribisanzwe muri Gospel

image

Kuri uyu wagatatu nibwo hasohotse ibaruwa y’ikompanyi ishinzwe kureberera abahanzi isanzwe ihagarariwe n’umunyamakuru Irene Murindahabi izwi nka IEM ivuga ko ihagaritse amasezerano yarasanzwe ari hagati ya MIE n’itsinda ry’abakobwa bavukana bari bamaze gukundwa mumuziki wa Gospel aribo Vestine na Dorcas.

Aya makuru akigera hanze abantu benshi bakiriye inkuru muburyo budashimishije ndetse hari nabamwe mubyamamare barimo uwahoze ari umunyamakuru Ally Soudy na Alexis Muyoboke batatinye kugaragaza ko ibibaye byaba byavuye kubantu babagiye mu matwi .

Twagerageje gushakisha impande zombi zabavugwa muri iyi nkuru ariko bose ntihagira utwitaba k’umurongo wa telephone, byatumye tuganira numwe mubantu bakurikiranira hafi iby’umuziki wa Gospel maze adusaba ko tutavuga amazina ye, mubyo twamubajije harimo ibijyanye n’iyi nkuru uko yayakiriye adusubiza yahereye ku magambo akomeye ayavugana umubabaro agira ati "Umuzimu uhambye muri Gospel uranze ubaye Karande ibyabaye kuri Vestine na Dorcas nibisanzwe muri Gospel yacu" twamubajije icyo ashaka kuvuga atubwira ko ibi bimaze igihe kinini muri gospel yagize ati "Muri gospel ibi bimaze igihe kitari gito biba nuko bitajya hanze ariko byatangiye kera ubwo Isange Corporation na Moriah Entertainment byahoraga muntambara zo guhanganira abahanzi ba Gospel buriwese yifuza ko ariwe uba umujyanama wabo, rero numvaga byaracitse na cyane ko izo kompanyi zitagikora cyane nka mbere, ikindi nakwibutsa nuko amashyari no guteranya ari bimwe mubyakunze kwigaragaza cyane muri uyu muziki wa Gospel..."

Yakomeje avuga ko ibiri kuvugwa ko umuyobozi mukuru wa Rwanda Gospel Stars Live ariwe ubiri nyuma atabyemeza ariko bibaye ari nabyo ntacyamutungura kuko hari n’igihe nawe yaba yarabikoze bivuye kubandi bajyanama babi basanzwe baba muri gospel babanyeshyari , akomeza avuga ko atazi impamvu abantu batareka ngo abandi batere imbere cyangwa ngo bahe agahenge abafite ishyaka ryo gukora.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...