Umuyobozi wa RGB yasubije abayobozi bafite insengero zigitegereje guhabwa uburenganzira bwo gufungura

image

Abasengera mu nsengero zimaze igihe kirenga umwaka zitarafungurwa, ndetse n’abayobozi bazo, barasaba inzego zibishinzwe ko harebwa izamaze kuzuza ibisabwa nazo zikaba zafungurwa zikongera gusengerwamo, kubera ko hari aho igenzurwa ritarakorwa.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, kubijyanye n’iyi ngingo ruvuga ko insengero zitaruzuza ibirebana no guhangana na COVID 19, izo nta nagahunda yo kuzifungura iriho.

Nk’uko abayobozi n’abayoboke babo babitangarije Radio Rwanda, mu byifuzo byabo bagaruka ku kuba bafungurirwa insengero, kubera ko hari n’abavuga ko bujuje ibisabwa byose, harimo n’ibijyanye no kurwanya Covid-19, ariko bakaba batazi impamvu badafungurirwa.

Bati" Ibyo twamenyeshejwe ko bisabwa twarabyubahirije, kuko murabona urukarabiro hariya hanze ruriho za robine ushyiraho intoki amazi akizana. Murabona intebe twagerageje kuzigabanya mu rusengero dushyiramo ntera, murabona ko hagati y’umuntu n’undi harimo hafi metero ebyiri."
"Urabona yuko hashize umwaka n’amezi ajya kuba nka 7-8 tudasenga, tukumva yuko rero natwe, twafungurirwa kuko n’izindi nsengero iyo tugiyemo tubona ko nta kintu zirushije uru rwacu, ni nayo mpamvu tunabyibazaho. Ahubwo wenda tukavuga tuti ese, abashinzwe kuba badufungurira ni iki cyakorwa ngo babe badufungurira ! "

Undi yagize ati" Nibyo dukeneye cyane yuko dufungurirwa, abizera b’itorero bakomeza gusengera mu ngo nabo bibaza impamvu badafungurirwa ! Ntibayizi, Ariko mu bigaragara abizera baritanze bakora ibishoboka byose, icyo twari dukeneye ni uko natwe twafungurirwa."

Umukuru w’urwego rw’imiyoborere RGB Usther Kayitesi avuga ko amabwiriza yo kwirinda COVID19 yaje yiyongera ku yandi yari asanzwe agendanye n’isuku n’umutekano mu nsengero, bikaba biri mu byatumye gahunda yo gufungura insengero itihuta.
Ati" Ntabwo bishoboka ko bafungurirwa batujuje ibisabwa ari mu rwego rw’amategeko, ari no mu rwego rw’ubuzima ! ariko urusengero ruba rutujuje ibisabwa, ntabwo aba ari urusengero. Ngira ngo mvuge ntya"Ibyo byo nta wategereza gufungurirwa urusengero atujuje ibisabwa ! Ahubwo uwujuje ibisabwa
birumvikana ko agomba gusaba twese tukareba aho icyorezo kituganisha abantu bagashobora guhura. uko insengero zifungurwa ni nako abantu bashobora guhura, kandi mu by’ukuri turabizi ko bifite icyo bimariye abemera benshi."

Kugeza ubu nta mibare ihamye itangwa y’insengero zimaze gukomorerwa, icyakora RGB ivuga ko mu mujyi wa Kigali hamaze gufungurwa hejuru ya 70%, ni mu gihe mu ntara ho hamaze gufungurwa hagati ya 30% na 50%. RGB igatanga icyizere ko gahunda yo gukingira abaturarwanda benshi izasiga nyinshi mu
nsengero zifunguwe, nk’uko n’izindi serivise zizafungurwa.

Radiyo Rwanda

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...