Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yatanze ubutumwa bushishikariza abantu kwikingiza Covid -19

image

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yatanze ubutumwa bushishikariza abantu kwikingiza Covid -19 avuga ko igihe inkigo z’iki cyorezo zageze ku bantu bose zishobora kukirangiza.

Ubu ubutumwa bwatambutse mu buryo bw’amashusho harimo n’abandi basenyeri ba Gatolika, bo ku mugabane w’Amerika, Papa Francis yavuze ko inkingo zitanga ikizero cyo kurangiza iki cyorezo, ariko bikaba byabaho igihe zigeze ku bantu bose.

Ati"Ku bw’impuhwe z’Imana n’akazi ka benshi, ubu dufite inkingo zo kudukingira Covid-19. Ziduha icyizere cyo kurangira kw’iki cyorezo, ariko mu gihe zibonetse kuri bose kandi dufatanyije."

Yakomeje navuga ko kwikingiza ari uburyo bwo guteza imbere icyiza, ndetse ko buri wese akwiye gutanga uruhare rwe ku gikorwa cy’urukundo.

Ati "Kwikingiza biroroshye, ariko ni uburyo bwo guteza imbere icyiza rusange no kwita ku bandi, cyane cyane abageramiwe kurusha abandi. Ndasenga Imana ngo buri wese atange uruhare rwe rutoya, igikorwa cye gito cy’urukundo ku bantu bose."
Ubu butumwa Papa yabutanze mu izina ry’imiryango itegamiye kuri leta yo muri Amerika ya Ad Council n’ihuriro ry’ubuvuzi COVID Collaborative, nk’uko tubikesha BBC.

Itangazo ryasohowe na Ad Council rivuga ko ubu butumwa Papa yatanze ari ubukangurambaga bwabo bwa mbere bakoze bugenewe abatuye isi.

Papa Francis ubwe yakingiwe Covid -19 mu kwezi kwa gatatu, avuga ko icyo gihe byari inshingano ikwiriye.

Papa Francis yatanze ubu butumwa bubwira abantu kwikingiza Covid mu gihe hari bamwe mu bakristu gatolika bashidikanya izi nkingo.

Ibigo bya Ad Council na COVID Collaborative byatangiye ubukangurambaga ku nkingo muri Amerika mu kwezi kwa mbere.
Inzobere mu buvuzi ziburira ko hashobora kuza andi moko arushijeho ubukana niba iyi virus ibashije gukomeza gutembera mu bantu benshi batakingiwe

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...