Trending

Oct 1, 2021

Umuryango w’umuhanzi Thacien Titus wahaye umuhanzi Theo Bosebabireba inzu y’ubucuruzi

image

Thacien Titus na madamu we bahaye umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina Bosebabireba inzu y’ubucuruzi yo gucururizamo.

Ibi Titus yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Impanuro tv, ubwo bari bari mu kagarama mu karere ka Kicukiro, aho Theo yari yasuye umuryango wa Titus mu rugo iwabo.

Umuhanzi ThacienTitus yavuze ko yamenyanye na Theo bahuriye mu murimo w’Imana, ubwo theo yajyaga ajya kuririmba mu biterane bitandukanye ndetse nyuma na we akaza guhinduka umuhanzi, bagakomeza guhuzwa n’umuziki, kandi koTheo ari umwe mu bahanzi bamufashaga , bakamutera ishyaka ryo kuba mu muziki.
Bavuze ko Theo yaje kubasura nk’inshuti ya bo kandi bahurira ku murimo wo kuririmba.

Titus avuga ko nyuma yo kubona uburyo Theo yahuye n’ibibazo bitandukanye yahise atangira kwibaza uko babana bidashingiye k’umuziki gusa.

Ati” urabona uburyo yavuye mu bugande bamwibye nubwo yabigize ibanga ariko ambabarire kuba mbishyize hanze, ariko njye nk’inshuti ye narabimenye ko bamwibye, aza mu Rwanda ubuzima butameze neza , youtube ye barayitwara ariyo yavanagaho n’amafaranga, ibintu nyine byari byabaye bibi. Hanyuma rero ndavuga nti akwiye kuza tukaganira, na nyuma yo kuririrmba tukagira ukundi kuntu tubaho, buriya abakozi b’Imana hari igihe umuntu ahura n’ikibazo akumva ko adakwiye kugaragaza ko hari ibintu bitameze neza.”

Akomeza avuga ko nubwo Theo ari umuririmbyi ariko afite n’impano yo gucuruza ndetse amuhaye n’inzu yo gucururizamo.

Ati”No mubyo twaganiraga hari harimo kwibaza ngo hirya yo kuririrmba hari ubundi buryo twakora, Theo buriya afite impano y’ubucuruzi, na mbere yo kuririmba yajyaga ababwira ukuntu yajyaga azunguza izembe n’ibintu byose, njyewe n’umutima wanjye, mfite inzu y’ubucuruzi ,Imana yaduhaye umugisha mu buryo butandukanye, hariya mu Gatenga mfite amazu yubucuruzi njye ndumva Theo nshaka kumuhamo umuryango akawukoreramo amezi atanu atanyishyura, kandi nizeye ko hamwe no gusenga bizagenda neza, iyo nzu ndayimuhaye azayikoreremo icyo ashaka.”

Madamu wa Titus nawe yavuze ko ashyigikiye umugabo we muri iki gikorwa cyiza cyo guha Theo iyi nzu.

Ati “ Imana ihe umugisha umugabo wanjye ,utekereje kugirira neza Theo n’umuryango we, natwe tuba turi gukorera umugisha kandi umugabo wanjye twarabisezeranye ko tuzajya dukorera umugisha.”

Theo yavuze ko anezejwe no kuba ahawe iyi nzu ndetse ashimira umuryango waTitus, ariko anavuga ko asigaranye ikibazo cy’aho azakura ibyo azacururiza muri iyo nzu kubera ko ntagishoro afite, asaba ko umuntu ashaka kumufasha yamufasha kubona icyo gucururiza muri iyo nzu.

Our Latest Blog

"Imana yaburije umugambi mubi wa Satani wari uwo kunyica ariko...

Umuhanzi Prosper Nkomezi yarokotse impanuka yagombaga kumuhitana, ariko Imana ikinga akaboko, nkuko amaze kubinyuza kurubuga rwe rwa Instagram. Mubutumwa amaze kunyuza kuri instagram yagize ati...

Adonis Muco uzwi mundirimbo "Nzogera kucyo yavuze" yavuze...

Umuhanzi mundirimbo zo Kuramya no guhimbaza Imana Muco Adonis yashyize hanze indirimbo yise "Ndi umunyamulenge", ni indirimbo yagarutse cyane ku mazina y’imisozi y’i Mulenge, mukiganiro twagiranye...

RDC : Batewe inkeke n’abiyise ’Bajakazi’ bagenda bahanurira abantu...

Mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, abapfumu n’abarozi bamerewe nabi bahigwa bukware n’abaturage ndetse hamwe na hamwe...

Afrika y’epfo : Umupasteri yahawe igihano cyo gufungwa imyaka...

Umupasteri ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yahawe igihano cyogufungwa imyaka 37, nyuma yuko ibyaha yaregwaga bimuhamye. Pasteri William Emeka uyobora God Is Love...