Trending

Sep 24, 2021

Umupasteri uheruka gutanga impyiko k’umukristo we yatanze ubutumwa

image

Umupasteri wo muri Leta ya Missouri ho muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akomeje gushishikariza abakristo kugira urukundo nkurwa Kristo, nyuma yuko yaherukaga guha urupyiko umwe mubakristo bo mw’itorero rye.

Pasteri Jack Coultas, uyoboye Park Grove Christian Church ahitwa Deepwater, aheruka gutanga urupyiko rumwe aruha umwe mubakristo ashumbye witwa Jeremy Whitman w’imyaka 36 washakaga imwe mumpyiko nyuma yuko urwe rwari rwaramaze kwangirika bitewe na Diyabete.

Pasteri Coultas yabwiye ikinyamakuru cya CBN news ko yashakaga gukora igikorwa cyatuma atanga ubufasha kuri uwo mukristo ndetse ajya kubikora Imana ariyo yabimushyize ku mutima binyuze mucyandikwa cya Yohana wa 1 igice cya 3:16-17.

Iki gikorwa cyo kumuha impyiko imwe mumpyiko ze cyabaye mukwezi kwa mbere umwaka ushize wa 2020.

Binyuze muri icyo gikorwa uyu mupasteri yakoze yasabye abakristo kugira urukundo rushingiye muri Bibiliya nkuko Kristo yabigaragaje kumusaraba. akomeza avuga ko Kristo yishyuye igiciro cy’ibyaha arinaho dukwiye kwigira kugira urukundo. yagize ati "ndakangurira abakristo kugira urukundo nkurwa Yesu Kristo,"

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...