Umunyamakuru Byishimo Espoir yashyize hanze indirimbo yakoranye nabamwe mubanyempano

image

Byishimo Espoir ni umunyamakuru usanzwe umenyerewe kuri Radiyo Authentic 92.8 fm uyu musore usanzwe abifatanye no gukora muzika ihimbaza Imana, yongeye gushyira hanze indirimbo yakoranye nabamwe mubanyempano hano mu Rwanda.

Indirimbo yashyize hanze ni indirimbo yo mugitabo izwi nka "Mw’ijuru imbere y’Imana" , akaba yarayikoranye nabamwe mubakobwa babanyempano aribo Fofo uririmba muri Gisubizo Ministries ndetse na Merci.

Mukiganiro gito twagiranye yatubwiye ko umuziki awukunda cyane ndetse kuwukora gake biterwa numwanya muke agira wa studio ariko yakabaye akora indirimbo nyinshi nkabandi.

Byishimo Espoir yakomeje adusobanurira impamvu yamuteye gusubiramo iyi ndirimbo, agira ati "Iyi ndirimbo impamvu ariyo twahisemo kuririmba mu indirimbo zo mugitabo nuko arimwe mu indirimbo nkunda by’umwihariko ikindi ni indirimbo Papa umbyara yantorejeho kuririmba kuva nkiri muto."

Iyi ndirimbo yaririmbye afatanyije naba banyempano tuyisanga mu indirimbo zo gushimisha Imana indirimbo yi 120


Fofo


Merci

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...