Trending

Sep 24, 2021

Umuhungu wa nyakwigendera Katauti aherutse guhazwa akorerwa ibirori bidasanzwe byitabiriwe na Diamond (Amafoto)

image

Kuri iki cyumweru dushoje nibwo umuhungu wa nyakwigendera Katauti Hamadi umwe mubakinyi b’umupira w’amaguru bafite ibigwi mu Rwanda, yahawe ukaristiya ye ya mbere , umuhango uzwi nko guhazwa muri Kiliziya Gatolika.

Uwo munsi hari hateguwe ibirori byavuzwe cyane mw’itangazamakuru rya Tanzania bitewe nakayabo k’amafaranga yari yashowemo. nibirori byari byateguwe na Nyina umubyara Uwoya Oprah umwe mubazwi cyane muruganda rwa Cinema muri Tanzania.

Uyu muhungu wa Katauti witwa Krish nyina umubyara yatangaje ko ari umunezero mwinshi kuba umwana we yahawe ukaristiya bwa mbere avuga ko rwari urugendo rurerure , umwana we yize amezi atandatu kugirango ahabwe iyi Sakaramento, ibi birori by’uyu mwana byari byateguwe muburyo budasanzwe ndetse buhenze , nibirori byagaragayemo bamwe mubyamamare mu igihugu cya Tanzania birimo Diamond Platnumz ndetse numwu mubanyamakuru bazwi cyane Tanzania Steven Nyerere.

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...