Trending

Oct 17, 2021

Umuhanzikazi yatangaje ko gushyira amabere ye hanze byatumye ayobora abantu benshi kuri Kristo abifashijwemo na Pasiteri

image

Umuhanzikazi Rhynie Simons wo mu gihugu cya Ghana, yatangaje ko imyambarire ye n’imiterere ye, byatumye akururira abantu benshi kuza mu murimo w’Imana.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wo kuri Internet witwa Zion Felix muri The Uncut Show, uyu muhanzikazi Rhynie yavuze ko ari umukristu wubaha Imana uhora ajya mu rusengero aho aririmba yambaye imyenda ye ikurura abagabo abifashijwemo na pasiteri we.

Yakomeje avuga ko Pasiteri we ashishikariza abayoboke be gukoresha ubwiza bwabo kugira ngo bakurure abantu mu rusengero ariko ntibasambane nabo.

Uyu muhanzi kandi yanavuze ko binyuze mu mubiri we, yayoboye abantu benshi kuri Kristo, ndetse ko kuba umubiri we wuzuye tatiwage no gushyira hanze amabere ye igice kimwe abikora kugira ngo bikurure abantu mu itorero rye ndetse ko bifasha mu kugarukira Imana.

Rhynie Simons ni umuririmbyi wavukiye muri Amerika ariko akomoka muri Nigeria

Our Latest Blog

Itorero rya Zion Temple yajyanye mu inkiko umugore uheruka...

Nta gihe kinini gishize humvikanye umugore wavugaga ko yakoranye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’abantu barimo Umushumba w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ariko akamburwa agera kuri...

Israel Mbonyi yakoze igitaramo cyitabiriwe n’abantu bake bafite...

Umuhanzi Israel Mbonyi kuri uyu wa gatatu dusoje yakoze igitaramo cyitabiriwe n’abantu bari bafite ubutumire gusa. Iki gitaramo cyabaye mu masaha y’umugoroba kibera mu Karere ka Gasabo mu umurenge...

Umuhanzikazi yatangaje ko gushyira amabere ye hanze byatumye...

Umuhanzikazi Rhynie Simons wo mu gihugu cya Ghana, yatangaje ko imyambarire ye n’imiterere ye, byatumye akururira abantu benshi kuza mu murimo w’Imana. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye...

Umuhanzi Theo Bosebabireba yasabye imbabazi umugore we amushimira...

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba, yasabye imbabazi umugore we ku bwo kuba yaramuhemukiye akazana undi mugore mu nzu...